Urubyiruko rwo mu Karere ka Musanze rwatangaje ko kwifata no gukoresha udukingirizo  ari bwo buryo rukoresha mu kurwanya inda zidateganyijwe, rusaba ababyeyi kurushaho kuganiriza abana babo.

Ni bimwe mu bikubiye mu kiganiro bamwe mu rubyiruko rukorera mu Mujyi wa Musanze bagiranye na ICK News.  

Munyaneza Alex, usanzwe ukora akazi ko gutwara abagenzi ku igare muri uyu mujyi, avuga ko kuba afite amakuru ku ngaruka zo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye ari byo bimufasha kwirinda.

Ati “Erega turabizi! Tuzi ingaruka zo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, ni yo mpamvu twirinda kubikora.”

Munyaneza asaba bagenzi be gutera ikirenge mu cye. Ati “Inama naha bagenzi banjye, ni ukujya birinda, byabananira bagakoresha udukingirizo kugira ngo hagabanwwe inda zidateganyijwe.”

Ibi ni na ko Mutesi Jeanne ucuruza serivisi z’itumanaho, abibona. Ati“Nk’urubyiruko, tugomba gufata  iya mbere mu kwirinda, ubundi tugaharanira ko na bagenzi bacu bamenya amakuru ahagije ku buzima bw’imyororokere.”

Mutesi kandi yasabye ababyeyi na bo kugira uruhare muri iki gikorwa kuko umusanzu wabo ukenewe.

Ati “N’ababyeyi bakwiriye kujya baganiriza abana babo kugira ngo bagire amakuru ahagije ku buzima bwabo ndetse n’uburyo bakwirinda ibishuko.”

Yakomeje agira ati “Nkanjye, amakuru mfite ntabwo nayabwiwe n’ababyeyi. Rero ushobora gusanga hari abana bari guhura n’ingaruka z’uko ababyeyi babo batabaganirije.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Musanze Ushizwe Imibereho myiza y’Abaturage, Kayiranga Theobald, ahamya ko akarere abereye umuyobozi kashyizeho uburyo buhamye bwo kurwanya iki kibazo cy’inda zidateganyijwe.

Yagize ati “Ikibazo cy’abangavu baterwa inda ni ikibazo gihangayikishije u Rwanda muri rusange. Rero twebwe mu karere kacu dufite ikigo cy’urubyiruko gitangirwamo serivisi zitandukanye, zirimo n’icyumba gitangirwamo ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.”

Yakomeje agira ati “Tunagira inteko z’urubyiruko mu tugari dutandukanye. Aho hose hatangirwa ibiganiro by’ubuzima bw’imyororokere, kandi hatowe n’inzego zihagarariye urubyiruko.”

Uyu muyobozi kandi yashishikarije urubyiruko kugana ibigo nderabuzima 36 biri mu karere, kugira ngo bahabwe amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere ku buntu.

Ikigo cy’urubyiruko [Youth Center] mu Karere ma Musanze giherereye mu Murenge wa Muhoza, cyubatswe ku nkunga ya Enabel, kugira ngo urubyiruko rukigana rwihugure ku bumenyi n’ikoranabuhanga, guhanga umurimo, gushaka akazi no kubona amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Ni ikigo cyatashywe muri Nzeri 2023 nyuma yo kuzura gitwaye asaga miliyari 1.7 Frw. Kugeza ubu, iki kigo gisurwa n’abashaka serivisi z’ubuzima bw’imyororokere babarirwa muri 700 ku kwezi.

Kuva uyu mwaka watangira, mu Karere ka Musanze hamaze kubarurwa abangavu batwaye inda zidateganyijwe bagera ku 106, aho ubuyobozi buvuga ko bushaka ko uyu mubare ugabanuka.

Intara y’Uburasirazuba ni yo iyoboye izindi mu kugira umubare munini w’abangavu baterwa inda buri mwaka, kuko imibare yo muri 2021 igaragaza ko mu bihumbi 23 by’abakobwa bari munsi y’imyaka 18 batewe inda mu gihugu hose, harimo 9,188 bo muri iyi ntara.

Uturere dufite abangavu benshi babyaye ni Nyagatare ifite 904, Gatsibo ifite 892 na Bugesera ifite 689.