Musanze: Baributswa ko kurera abana ari inshingano z’ umugabo n’ umugore

Umuyobozi w’ Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kayiranga Theobald aributsa abaturage ko urugo atari urw’umuntu umwe kuko umugabo n’umugore basangiye inshingano zo kurera abana.

Ibi uyu muyobozi yabigatutseho nyuma y’uko hari abagabo bumva ko umugabo nta ruhare akwiye kugira mu mirerere y’abana.

Ati “Iterambere ntirikwiye gutandukana n’umuco kuko mu muco Nyarwanda umuryango ubana neza, uruhare rwo kurera abana ni urw’abantu babiri, umugabo n’ umugore.”

Uyu muyobozi akomeza asaba abaturage gukomeza kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu miryango yabo, birinda amakimbirane n’ubuharike.

Ati “Abagabo bakwiye kwirinda ubuharike bagafatanya n’abagore babo mu iterambere ry’urugo kuko inshingano zo guteza imbere urugo ari iza bombi, atari iz’umuntu umwe. Kuba umugore yakora akagira icyo yinjiza ntibivuze ko ariwe ugiye kuyobora umuryango, bombi babyumvikanaho bagaharanira iterambere ry’ umuryango.”

Bamwe mu baturage batuye mu mujyi wa Musanze bavugako ihame ry’ uburinganire n’ ubwuzuzanye rimaze gushinga imizi kuko abagabo n’abagore bakomeje kubyumva kimwe.

Uwimana Magnifique ukorera muri gare ya Musanze avuga ko abantu bakwiye kumva ko nta muntu uruta undi mu rugo ahubwo bose baba bakwiye kuzuzanya

Ati “Nge mbifata nko kwibeshya kumva ko hari imirimo umugabo atakora, akumva ko ari iy’umugore, mbanumva atari ikintu kiza, kuko urugo ntabwo ari urw’umugore cyangwa umugabo gusa. Niba umugore ari mu turimo runaka, ntabwo bisebetse kuba umugabo yaba akora imirimo yo mu rugo, kuko urugo ni urwe n’abana nabe, aba agomba kurwitaho akumva ko mugenzi we atavunika wenyine.”

Uwimana akomeza avuga ko we n’ umugabo we buzuzanya muri byose cyane cyane mu mirimo yo mu rugo ndetse no mukazi ka buri munsi akora k’ubucuruzi.

Ati “Umugabo wannjye nshobora gutaha nkasanga yavuye mukazi yatunganyije abana ndetse n’indi mirimo yo mu rugo. Mu gihe atagiye mu kazi ashobora kuza hano mu kazi agacuruza kandi neza, kuko akenshi atabikoze urugo rukomeza kudindira mu iterambere.”

Harerimana Jean Paul utuye mu Murenge wa Muhoza nawe avuga ko abagabo bakwiye kuva mu myumvire ya kera bakumva neza iri hame ry’ uburinganire n’ubwuzuzanye kuko riteza imbere umuryango ndetse n’ igihugu muri rusange.

Ati “Ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye rikiza sinaryumvaga neza bigatuma nge n’umugore wanjye duhora mu makimbirane, ariko maze gusobanukirwa neza ko ritaje rigamije kundutisha umugore, nafashe iya mbere turuzuzanya, ubu tubanye neza kandi turi gutera imbere dufatanyije.”

Aba baturage bakomeza bakebura bagenzi babo bagifite imyumvire bise iya gikoroni yo kumva ko badakwiye gufatanya n’abo bashakanye, kumva ko ihame ry’ uburinganire n’ ubwuzuzanye rije gukandamiza abagabo n’ibindi.

Uburinganire n’ubwuzuzanye ni ngombwa mu iterambere ry’umuryango n’Igihugu muri rusange. Iri hame ntirikuraho inshingano za buri wese mu buzima, ahubwo rituma habaho guterana ingabo mu bitugu, abashakanye bagatahiriza umugozi umwe. Ugushyigikirana mu mirimo yo mu rugo, mu igenamigambi no mu micungire y’umutungo w’urugo no kujya inama hagati y’abashakanye bituma iterambere rikataza mu rugo rwabo. Burya baravuga ngo ” Abagiye inama Imana irabasanga.”