Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Madamu Kayitare Jacqueline yahumurije abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Rugeramigozi bakomeje kugaragaza impungenge ku mibereho yabo nyuma yo gusabwa guhinga ibishyimbo aho guhinga umuceri nk’uko byari bisanzwe.
Abari basanzwe bahinga umuceri muri iki gishanga bavuga ko bahagaritswe kuwuhinga kuko amazi yakoreshwaga bayagomeye akaba yarabaye make muri iki gishanga.

Nyirampawenimana Cansilida umwe muri abo bahinzi ati “Muri iki gihembwe cy’ihinga nibwo ubuyobozi bwadusabye kudahinga umuceri ngo kuko hatazaboneka amazi ahagije.”
Mujawamariya Jacqueline, Umuyobozi wa Koperative KIABR icunga iki gishanga, avuga ko bahagaritse guhinga umuceri, kubera ko amazi yabaye macye bagasaba abaturage kuba bahinzemo ibihingwa byera vuba, kugira ngo icyuzi cyifashishwa mu kuhira kibanze kubika amazi ahagije.
Ati “Twabuze amazi yo guhinga umuceri kubera isayo yatewe n’isuri byagiye mu cyuzi cyari gisanzwe cyifashishwa mu kuhira umuceri bigatuma amazi aba make kuko na WASAC nicyo yifashisha iha amazi abaturage.”
Mu minsi mike haraboneka igisubizo kirambye
Mu kiganiro cyihariye n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Madamu Kayitare Jacqueline yemeje ko koko ubuyobozi bwaganiriye n’abahinzi bukabasaba kuba baretse guhinga umuceri kugira ngo ingomero zari zisanzwe zifashishwa mu gutanga amazi zibanze zitunganywe kuko zari zaragiyemo isayo.

Mayor Kayitare avuga ko batangiye igikorwa bumva ko igihembwe cy’ihinga A kizatangira icyo gikorwa cyararangiye gusa bikaza guhabana n’uko babitekerezaga bitewe n’uko inzobere zagiriye inama akarere gutunganya izo ngomero mu buryo burambye.
Ibi nibyo byatumye hakorwa inyigo, hatangwa n’isoko kugira ngo hatunganywe neza.
Umuyobozi w’Akarere yemeza ko imirimo yo gutunganya iki cyuzi izatwara miliyoni zisaga Magana inani (800,000,000Frw) ndetse ikazaba yasojwe mu gihe kitarambiranye.
Ati “hakozwe inyigo yo kuvanamo iryo sayo ndetse n’isoko ryaratanzwe ku buryo mu gihe cya vuba imvura izajya kuba nyinshi iyo mirimo yararangiye.”

Igishanga cya Rugeramigozi, ni kimwe mu bishanga bigari bihingwamo umuceri muri Muhanga. Kuri ubu harimo ibihingwa bisanzwe byiganjemo ibishyimbo, amashu, karoti n’ibindi. Ubuso bwose bwa Rugeramigozi ya mbere n’iya kabiri, busaga hegitari 100 zihingwamo n’amakoperative ya COCAR na KIABER.
