Muhanga: Polisi yafunze 15 bakekwaho kwambura abaturage utwabo

Kuri iki cyumweru, tariki ya 03 Kanama 2025, Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yatangaje ko kubufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage yafashe itsinda ry’abantu 15, barimo abagabo 13 n’abagore 02 bakekwaho ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bihungabanya umutekano n’ituze ry’abaturage.
Abafashwe bafatiwe mu Karere ka Muhanga mu murenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gifumba mu midugudu ya Rugarama na Gifumba.

Bimwe mu byo bakurikiranyweho birimo kwitwikira ijoro bagatega abaturage bakabambura, gutobora amazu n’ibindi.

CIP Hassan Kamanzi

Nk’uko byatangajwe na CIP Hassan Kamanzi, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, ngo
” Aba bagore bakekwaho gucumbikira abajura no kubika ibintu byibwe”.

CIP Kamanzi yakomeje avuga ko bashimira abafatanyabikorwa bayo (abaturage) bakomeje kwimakaza umuco mwiza wo gutangira amakuru ku gihe, ndetse ikanabibutsa abakomeje kugira imyumvire n’imigirire mibi igamije guhungabanya umutekano n’ituze ry’abaturage guhinduka, bakarangwa no gukora ibikorwa byiza byubahirije amategeko kuko bitari ibyo “Polisi ntizigera ibihanganira”.

Mu gihe ubugenzacyaha bwatangiye iperereza , abafashwe bose bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye.

About Kwihangana Joshua 242 Articles
I am a Flesh man Journalism Student at Institut Catholique De Kabgayi A Filmaker A Sound Engineer.