Muhanga: Abakoresha umuhanda batewe impungenge n’abanyonzi batubahiriza amategeko

Bamwe mu bakoresha imihanda yo mu Mujyi wa Muhanga baravuga ko batewe impungenge n’imyitwarire ya bamwe mu batwara amagare (abanyonzi) batubahiriza amategeko agenga ikoreshwa ry’umuhanda. Bavuga ko iyo myitwarire itera impanuka kandi ikanabangamira urujya n’uruza rw’abandi bawukoresha.

Aba baturage barimo abatwara moto, imodoka ndetse n’abanyamaguru, bibaza niba koko amategeko y’umuhanda atareba abanyonzi kimwe n’abandi bose bawukoresha.

Ndikuryayo Pascal, utwara imodoka muri kompanyi itwara abagenzi ya Virunga, yavuze ko hari igihe bahura n’abanyonzi bitwara nk’aho umuhanda ari uwabo bwite. Yagize ati: “Hari igihe uhura n’umunyonzi agenda nk’aho umuhanda wose ari uwe.”

Avuga ko iyo myitwarire itera impanuka n’ibihombo. Yatanze urugero rw’igihe yakoze impanuka itewe n’umunyonzi washakaga kumucaho atabanje kureba, bikarangira ari we wishyuye ibyangiritse.

Munezero Aimable, na we utwara abagenzi muri iyo kompanyi, asanga bidakwiye ko umuntu yemererwa gutwara ikinyabiziga atazi amategeko y’umuhanda, kuko biri mu bitera impanuka nyinshi. Yongeyeho ko kuba amagare nta birango (plaque) cyangwa nimero ziyagaragaza agira, bituma ubangamiwe nayo atobona aho aregera.

Ati: “Ni kenshi ngongwa n’abatwara amagare, ariko sinabona aho ndega kuko amagare yabo nta birango agira, kandi nta buyobozi bwabo buzwi.”

Shyaka Jules, umwe mu batwara abagenzi kuri moto muri uyu mujyi, yavuze ko hari abanyonzi batwara imizigo nk’imbaho bazishyize ku igari zitambitse, zikuzura umuhanda ku buryo bigorana ko undi muntu utwaye ikinyabiziga abona aho anyura yisanzuye. Yongeyeho ko hari n’abatwara imizigo iremereye cyane ishobora gutuma babura feri, bikaba byateza impanuka.

Mu kiganiro na ICK News, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yavuze ko hari ingamba zirimo gufatwa zo gushyira abanyonzi mu mashyirahamwe no kubaha imyambaro na nimero zibaranga, ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Amakoperative (RCA). Yongeyeho ko hari aho izi gahunda zatangiye gushyirwa mu bikorwa.

Yibukije ko abakoresha umuhanda bose bagengwa n’amategeko kandi ko hari ibihano biteganyirijwe abatubahiriza amategeko. Ashimangira ko amategeko y’umuhanda atareba abatwara ibinyabiziga gusa, ahubwo areba buri wese uwukoresha, bityo ko ari inshingano ya buri muntu wese kwirinda no kwita ku mutekano wa mugenzi we.

Ibi bivugwa mu gihe Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ikomeje ubukangurambaga bwa “Turindane Tugereyo amahoro” bwunganira gahunda ya “GERAYO AMAHORO” yatangiye mu 2019, bugamije kugabanya impanuka no guteza imbere umutekano wo mu muhanda.

Umwanditsi: Umutoniwase Alice