Muhanga: Abafite ubumuga bashyiriweho uburyo bwo kugaragaza impano

Kuri uyu wa Kane, Tariki 16 Gicurasi 2024 mu Karere ka Muhanga hatangijwe umushinga ‘Ubufatanye Program” uzafasha abafite kugaragaza no gukuza impano zabo ahanini binyuze mu gukina ikinamico.

Nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi w’Urunana, Bwana Gahenda George, uyu mushinga ugamije kugaragaza no gukuraho inzitizi abafite ubumuga bagihura nazo no gufasha abafite ubumuga kugaragaza impano zabo binyuze mu gukina ikinamico.

Ati “Tuzafatanya n’abafite ubumuga mu gukuza impano zabo kugira ngo banabone amafaranga abatunga ndetse nabo bagire uruhare mu kuvugira bagenzi babo bakiri mu bikari.”

Kugeza ubu, Umuryango Ubufatanye Program ukorana n’amatsinda ageze kuri 28 arimo abafite ubumuga barenga 300.

Biteganyijwe ko abafite ubumuga bagera kuri 40 bazigishwa gukina ikinamico ikinirwa mu ruhame mu gihe abandi 40 bazigishwa gukina ikinamico itambuka kuri radiyo.

Uretse abazigishwa gukina ikinamico, abandi 50 bazigishwa gufata amashusho ya filimi.

Bwana Gahenda yakomeje avuga ko aba aribo bazatangira bahugurwa gusa ko gahunda yo kwigisha izakomezanya n’abandi hagamijwe kubafasha kwiteza imbere nka gahunda ya leta.

Bamwe mu baturage bafite ubumuga bagaragaje ko uyu mushinga uje kubafasha kuva mu bwigunge.

Muyizere Egidia avuga ko Umushinga Ubufatanye Program uzabafasha gutinyuka, kugaragaza impano zabo zikagera, no gukora ubuvugizi ku bafite ubumuga bagihezwa cyane cyane mu bice by’icyaro.

Ati “Haracyagaragara abantu mu duce two mu cyaro bagiheza abafite ubumuga. Rero abafite ubumuga tugomba kubakangurira kujya mu Muryango ufasha abafite ubumuga kwibumbira hamwe (THT) kuko bibafasha kwiyubaka binyuze mu kwizigama no gutinyuka tugakora.”

Ibi bigarukwaho na mugenzi we witwa Nzibahana Cyprien ugira ati “Mu bihe byatambutse wacaga ahantu abantu bagakomera kubera ubumuga bw’uruhu, gusa kuri ubu Leta yacu yaduhaye amahirwe ndetse n’akarere kacu karadufasha rwose ntabwo tucyikanga abatwica. Murabizi mu gihe cyahise byabagaho ariko ubu turakora tukiteza imbere.”

Ibangaryayo Emmanuel, Umuyobozi w’Ishami rishizwe Imiyobirere myiza mu Karere ka Muhanga agaragaza ko kwita ku bafite ubumuga ari imwe mu ntego z’akarere ari nayo mpamvu yizeza ubufatanye bw’akarere muri uyu mushinga.

Ati “Mu bisanzwe, akarere kacu kari mu rugendo rwo kwita ku bafite ubumuga cyane cyane  ba bandi bajya bahezwa mu bikari ntibashyirwe ahagaragara. Niyo mpamvu uyu mushinga ‘Ubufatanye Program’ tugiye gufatanya mu kubitaho by’umwihariko mu kugaragaza impano bifitemo ndetse no kwiteza imbere binyuze muri izo mpano.”

Uyu mushinga uterwa inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’Iburayi biteganyijwe ko uzamara amezi 36, ukaba ukorera mu turere dutandatu tw’igihugu aritwo; Muhanga, Rulindo, Rutsiro, Ngororero, Kayonza, Nyarungenge.