Menya byinshi ku mpamvu z’ubwiyongere bwa SIDA mu rubyiruko

Mu gihe u Rwanda rufatwa nka kimwe mu bihugu ntangarugero mu kurwanya SIDA, iyi ndwara gake gake irikongera kuzamuka cyane cyane mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 20 na 24.

Mu bushakashatsi bwakoze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), bugaragaza ko kuva mu Ukwakira 2022 kugeza muri Werurwe 2023, Intara y’Iburasirazuba ubwandu bushya bwiyongereyeho 4.9%; Uturere twa Rwamagana, Bugesera, Kayonza, tukaba twiganjemo ubwandu bushya, Umujyi wa Kigali bungana na 3.7%, Intara y’Amajyepfo 2.1%.

Imibare y’iki kigo kandi igaragaza ko ubwandu bushya bwa SIDA bwiganje mu rubyiruko ku kigero cya 35%, bukiganza cyane mu bari hagati y’imyaka 15 kugeza kuri 21.

Ubushakashatsi bwiswe ‘RPHIA’ bwo muri 2022 buvuga ko ubwandu bwa virusi itera Sida bushya bwiganje mu Turere twa Nyarugenge, Kicukiro, Gasabo, Rwamagana, Bugesera, Kayonza, Nyamasheke n’utundi.

Muri ubu bushakashatsi bwose, bigaragara ko abenshi mu bandura cyane ari urubyiruko, abakobwa bangana na 3.7% mu gihe abahungu ari 2.2%.

Mu gushaka kumenya impamvu z’ubwiyongere bw’ubwandu bushya mu rubyiruko, ICK News yaganiriye n’urubyiruko rwo mu Karere ka Karongi ‘rutifuje ko amazina yabo ajya hanze’ n’ababyeyi bagaragaza ko iki kibazo gishingiye ku bukene mu rubyiruko, uburere buke, guta umuco n’inshingano kuri bamwe mu babyeyi n’izindi.

Umwe mu bakobwa avuga ko ubukene buza ku isonga mu gutuma urubyiruko rwishora mu mibonano mpuzabitsina. Ati “Hari ukuntu umuntu aba yabuze amavuta yo kwisiga hanyuma warangiza ugahura n’umugabo ukuze akaguha nk’ibihumbi bitanu. Rero ntiwabyanga kandi ukeneye amavuta, ubwo rero araza akakubwira mugahita muryamana, ibya SIDA byo ntuba ukibitekereza igihe wishakira amafaranga.”

Hari undi wunze mu rye agira ati “Ubukene bumeze nabi pe kandi abagabo bakuze nibo batanga amafaranga afatika. niyo mpamvu utaryamana n’umusore ukorera igihumbi ku munsi kandi hari umugabo ufite ibihumbi mirongo itanu ku ikofi ye.”

Ku ruhande rw’abasore, irari n’ubukene mu rubyiruko nizo mpamvu nyamukuru ku bwiyongere bwa SIDA.

Umwe mu basore yagize ati “Ubundi biterwa n’irari pe, niryo ribidukoresha cyane iyo bihuye rero n’ubukene bwo mu muryango w’iwabo bituma ubimukoresha ukaba wanamutera inda cyangwa SIDA.”

Ababyeyi bavuga iki?

Umwe mu bagabo baganiriye na ICK News avuga ko abakuze bataye umuco kuko bitumvikana uburyo umugabo atinyuka kuryamana n’umwana ungana n’uwo asize mu rugo.

Undi nawe avuga ko abana bo muri iyi minsi batagishaka kuba mu rugo ari nayo mpamvu bamwe mu bagabo baboneraho guca urwaho urubyiruko bakaba barwanduza agakoko gatera SIDA.

Ati “Kera umwana yavaga ku ishuri akaba yagerageza gufasha ababyeyi imirimo yo murugo bikaba aribyo bimuhuza, kuko uko biri nta mugabo mukuru usanga umwana mu rugo iwabo ngo ajye kuhamuterera SIDA, ahubwo baba bari aha hose biruka mu bihuru, bari mutubari, abandi bari mu tubyiniro ari naho abenshi babasanga.”

Dr. Uwimana Jean Pierre wigisha Itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda avuga ko ubwiyongere bwa SIDA mu rubyiruko buterwa n’impamvu nyinshi zinyuranye.

Yagize ati “Ibi biterwa no guhinduka k’umuco. Icya kabiri biterwa n’irari ry’umubiri, ikindi umuntu yavuga kibitera ni ikibazo cy’ubukene butuma urubyiruko rushakisha aho gukura amafaranga rukanishora mu busambanyi.”

Hakorwa iki ngo ubwandu bugabanuke mu rubyiruko

Mu bushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare ku mibereho n’ubuzima by’Abanyarwanda by’umwihariko abana n’ababyeyi (DHS) muri 2019-2020, hagaragaramo ko urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 kugera 24; abakobwa bangana 59% ari bo bafite ubumenyi mu kumenya uko virusi itera Sida yandura ndetse nuko bayirinda, mu gihe abahungu ari 57%.

Muri Mata 2024, Abasenateri babwiye Inteko Rusange ko batewe impungenge n’umubare munini w’urubyiruko rufite imyaka iri hagati ya 19 na 24 rwandura virusi itera SIDA kandi bikagaragara mu turere twose tw’igihugu, basaba ko ingamba zo kwirinda iki cyorezo zikwiye guhera mu mashuri, mu muryango n’ahandi hose hashobora guhurira abantu benshi.

Hashingiwe kuri ibi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) kivuga ko kigikomeje ubukangurambaga bwo gutanga amakuru afasha urubyiruko kwirinda SIDA.

Bwana Julien Mahoro Niyingabira ushinzwe Itumanaho muri RBC

Mu kiganiro na ICK News, Bwana Julien Mahoro Niyingabira ushinzwe Itumanaho muri RBC yagize ati “Ikiri gukorwa ni ugutegura gahunda nyinshi zihuza urubyiruko rukabasha kubonera amakuru ku gihe kuko amakuru ari yo atuma rubasha gufata ibyemezo byo kwirinda. Ibyo rero tubikora binyuze mu bufatanye tugirana n’imiryango itandukanye itari iya Leta tukabaha amakuru yuzuye abafasha gufata ibyemezo bizima byo Kwirinda.”

Kuri ubu Leta y’u Rwanda yiyemeje ko mu 2030 Abanyarwanda 95% bazaba baripimishije Virus itera Sida, mu gihe 95% by’abafata imiti bazaba bayifa n’aho 95% babe bagabanyije ubwandu mu maraso yabo.

Umwanditsi: Irambona Papias