Ku wa 06 Kanama 2024, nibwo Hamas yatangaje ko yahisemo Yahya Sinwar, kuba umuyobozi wayo mu bya politiki.

Gutorwa kwa Sinwar byakurikiye iyicwa rya Ismail Haniyeh ryabereye i Tehran ku wa 31 Nyakanga 2024, nk’uko byanemejwe na Hamas ubwayo.

Sinwar, ufite imyaka 61, afatwa na Israel nk’uwari inyuma y’igitero cyagabwe na Hamas mu Majyepfo ya Isiraheli, tariki ya 7 Ukwakira 2024. Ni igitero cyahitanye abarenga 1,100 ndetse abandi barenga 200 bafatwa bugwate.

Nyuma y’icyo gitero, Isiraheli yarahiriye kuzahorera abaturage bayo binyuze mu kwica abagize uruhare bose mu gitero cyayigabweho.

Kuva icyo gihe, Igisirikari cya Isiraheli cyahise gitangira ibitero simusiga mu Ntara ya Gaza aho kugeza ubu bimaze guhitana abakabakaba ibihumbi 40,000 mu gihe abarenga miliyoni 2 bamaze kuva mu byabo.

Mu bo Isiraheli yahize kwica byanze bikunze, harimo na Yahya Sinwar wamaze kugirwa umuyobozi wa Hamas mu bya politiki.

Mu butumwa   Israel Katz, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Isiraheli aherutse kunyuza ku  mbuga nkoranyambaga kuwa  kabiri yavuze ko Ugutorwa kwa Yahya Sinwar, umwiyahuzi ruharwa nk’umuyobozi mushya wa Hamas, asimbuye Ismail Haniyeh, ari  ni indi mpamvu ikomeye yo kumwirukana vuba no gusibanganya uyu mutwe w’iterabwoba mu isi yose.

Sinwar yavukiye i Khan Yunis, mu mwaka wa 1962. Sinwar yakuriye mu bihe by’intambara ya Israel na Palestina. Akiri umusore, yaranzwe no kugira ubushake mu rugamba rwo kwibohoza.

Yahya Sinwar amashuri yisumbuye yayize muri Khan Secondary School for boys, akomereza muri Kaminuza ya Islam ya Gaza (Islamic University of Gaza) aho yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu nyigisho z’icyarabu. Murumuna we Mohamed Sinwar, ni we uyobora umutwe w’ingabo muri Hamas.

Mu myaka ya 1980, Sinwar afatanyije n’abandi bashinze Izz ad-Din al-Qassam Brigades, umutwe w’abasirikare ba Hamas. Ubuyobozi bwe n’icyerekezo bye byatumye uwo muryango uba umutwe ukomeye.

Mu mwaka wa 1988, Sinwar yakatiwe igifungo cya burundu kubera uruhare rwe mu gushimuta no kwica abasirikare b’abanya-Israel babiri. Nyuma y’imyaka 20 afunzwe, muri 2011 yararekuwe mu ihererekanyabafungwa ryiswe “Gilad Shalit”.

Nyuma yo gufungurwa, Sinwar yazamutse mu ntera mu buryo bwihuse mu nzego politike aho muri 2017, yatorewe kuba umuyobozi wa Hamas mu gace ka Gaza, umwanya wamushyize ku isonga rya politiki yo muri ako Akarere.

Kuri manda ya Sinwar, Gaza yahuye n’intambara zikomeye na Israel.

N’ubwo afatwa nk’umuntu ukomeye mu ntambara, Sinwar yanagize uruhare rukomeye mu mishyikirano ya dipolomasi, agira n’uruhare mu masezerano yo guhagarika intambara no kugerageza guhuza ibikorwa bya gisirikare.

Icyo gihe ubuyobozi bwa Sinwar bwahuye n’ibibazo byinshi aho bamwe bamufata nk’intwari y’urugamba rwa Palestina, abandi bamubona nk’umuyobozi wafashe ibyemezo byagize ingaruka mbi ku baturage ba Gaza.