Dr. Nsanzimana yagaragaje impamvu z’ubwiyongere bwa Malariya mu Rwanda

Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr. Nsanzimana Sabin avuga ko mu mezi ashize hagaragaye ubwiyongere bw’indwara ya Malaria mu Rwanda, by’umwihariko mu turere twa Gasabo, Kicukiro, Bugesera, Gisagara na Nyamagabe.

Dr. Nsansimana yatangaje ibi kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 4 Mutarama 2024, aho avuga ko ubwiyongere bwa Maraliya bushingiye ku mpamvu eshatu z’ingenzi.

Kubera kwirukanwa mu mazu ndetse n’abantu bakaba bamaze igihe kirekire barara mu nzitiramibu, Dr. Nsanzimana avuga ko imibu yahinduye imyitwarire ku buryo isigaye iruma abantu hakiri kare, mbere y’uko binjira mu mazu.

Ibi ngo bituma abantu barwara ari benshi kabone n’ubwo baba barateye imiti mu nzu zabo ndetse banarara mu nzitiramibu.      

Dr. Nsanzimana akomeza avuga ko ahantu hororokera imibu hagenda hiyongera, cyane cyane ahantu hashobora kureka amazi.

Avuga ko agafuniko k’icupa ribamo amazi cyangwa inzoga, gashobora kujyamo imibu ibihumbi 2000. Ati “Ibaze noneho abaye ari amazi menshi.”

Minisitiri Dr. Nsanzimana yongeraho ko impamvu ya gatatu ishingiye ku kuba imibu ishobora kumenyera imiti isanzwe iyivura.

Ati “Malaria iravurwa igakira, gusa uko ivurwa igihe kirekire, hari igihe imibu imenyera iyo miti.”

Kuri iyi mpamvu, Dr. Nsanzimana agira inama abantu yo kureka kwivura ahubwo bakajya bagana amavuriro abegereye kuko ngo Minisiteri y’Ubuzima ifite imiti mishya yunganira iyari isanzwe.

Minisitiri Dr. Nsanzimana avuga ko ingamba buri wese asabwa kugiramo uruhare ari ugukuraho ubwororokero bwose bw’imibu no kwivuza neza Malariya, kandi hakiri kare.

Mu Ugushyingo 2024, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko indwara ya Malariya yikubye inshuro ebyiri ugereranyije na 2023.

Nk’uko bitangazwa na Kigali Today, ngo muri Nzeri 2024 ubwiyongere bw’abarwayi ba Malariya bwariyongereye cyane ugereranyije na Nzeri 2023, kuko muri Nzeri 2024 abarwaye Maraliya bari ibihumbi 85, mu gihe muri Nzeri 2023 abayirwaye bari bihumbi 43. 

Abarwayi benshi bagaragaye muri Gisagara yagize ibihumbi 30, Bugesera igira abarwayi ibihumbi 9. Utu turere dukurikirwa na Gasabo na Kicukiro two mu Mujyi wa Kigali.

Dr. Aimable Mbituyumuremyi ukuriye agashami gashinzwe kurwanya Malariya muri RBC avuga ko muri 2024, abarwayi ba Malariya barenga ibihumbi 520.

RBC igaragaza ko umwaka wa 2016-2017 ari wo wagaragayemo abarwayi benshi ba Malariya kuko bari hejuru ya Miliyoni eshanu mu Gihugu, abari barwaye Malariya y’igikatu bari ibihumbi 18, ikaba yarahitanye abantu 600.

Kubera ingamba zagiye zifatwa, byatumye mu mwaka wa 2023 na 2024 abarwaraga Malariya bagabanuka bagera ku bihumbi 600 bingana n’igabanuka rya 90%.

Abarwayi ba Malariya y’igikatu baragabanutse bagera ku bihumbi bibiri naho abahitanywe na Malariya ni 62 bonyine.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads