Umuryango w’Abibumbye (Loni) watangaje ko tariki ya 27 Ugushyingo izajya yizihizwa nk’Umunsi Mpuzamahanga wo Kurandura Ishyingirwa ry’Abana, Ishyingirwa rikorwa hakiri kare ndetse n’irishyingirwa ku gahato.
Uyu mwanzuro watangijwe n’igihugu cya Sierra Leone ndetse wemezwa n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye. Ni intambwe ikomeye igamije kongera imbaraga mu kurengera abana, cyane cyane abakobwa bakomeje guhura n’ikibazo cyo gushyingirwa batarageza ku myaka 18.
Fatima Maada Bio, Umugore wa Perezida wa Sierra Leone, ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu guharanira iyi gahunda, dore ko yanashyigikiye iki gitekerezo nyuma y’ubukangurambaga bwatangijwe na Bhuwan Ribhu, washinze umuryango uhuriza hamwe imiryango itegamiye kuri Leta witwa Just Rights for Children.
Imibare yatangajwe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, igaragaza ko buri mwaka ku isi hose hari abakobwa bagera kuri miliyoni 12 bashyingirwa batarageza ku myaka 18.
UNICEF kandi ivuga ko abagore n’abakobwa bagera kuri miliyoni 650 bariho muri iki gihe bashyingiwe bakiri abana.
Ishyingirwa ry’abana rikomeje gufatwa nk’ikibazo gikomeye kibangamira uburenganzira bw’abana, cyane cyane abakobwa, kuko rishobora kubavutsa amahirwe yo gukomeza amashuri, rikagira ingaruka ku buzima bwabo ndetse rikabangamira amahirwe yabo yo kwiteza imbere.
Yanditswe na Umutesi Josiane
