Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yihanganishije mugenzi we wa Tanzania, Perezida Dr. Samia Suluhu Hassan, nyuma y’urupfu rw’umugabo we, Hafidh Ameir Hassan witabye Imana kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Nzeri 2026.
Ni ubutumwa Perezida Paul Kagame yanyujije Ku rubuga rwe rwa X bwo kwihanganisha Perezida Samia Suluhu Hassan, umuryango we ndetse n’abaturage ba Tanzania kuri uyu Mbere, tariki ya 7 Nzeri 2026.
Mu butumwa yanyujije kuri uru rubuga, Perezida Kagame yavuze ko yifatanyije na Perezida Samia ndetse n’umuryango we muri ibi bihe bikomeye by’akababaro.
Yagize ati “Mbikuye ku mutima, nihanganishije mushiki wanjye, Perezida Samia, umuryango we ndetse n’abaturage ba Tanzania ku bw’urupfu rwa Nyakubahwa Hafidh Ameir Hassan.”
Perezida Kagame yakomeje avuga ko Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda bifatanyije na Perezida Samia n’Abanya-Tanzania muri ibi bihe byo kunamira no guha icyubahiro ubuzima n’umurage bya Hafidh Ameir Hassan.
Ati “Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda tubaye hafi ya Perezida Samia Suluhu Hassan ndetse n’abavandimwe bacu bo muri Tanzania, muri ibi bihe bikomeye byo kunamira no guha icyubahiro ubuzima n’umurage bya Nyakubahwa Hafidh Ameir Hassan.”
Hafidh Ameir Hassan, umugabo wa Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yitabye Imana afite imyaka 66, nyuma y’iminsi arwariye muri Emilio Mzena Memorial Hospital, i Zanzibar.
Visi Perezida wa Tanzania, Deogratius Ndejembi, yavuze ko Hafidh Ameir Hassan yaguye muri ibyo bitaro ahagana saa 8:00 za mu gitondo, aho yari arimo kuvurirwa indwara y’umutima.
Yanditswe na Ushindi Paul Balozi
