Abantu batanu bapfuye abandi batanu barakomereka nyuma y’uko indege ya Boeing 767-300 itwara imizigo ya Amazon irenze umuhanda w’indege ubwo yari igiye kugwa ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iyi mpanuka yabaye ku Cyumweru tariki ya 6 Nzeri 2026, ahagana saa munani z’amanywa, ubwo indege yari ivuye ku kibuga cy’indege cya Luis Muñoz Marín International Airport i San Juan muri Puerto Rico, yageraga i Miami.
Amakuru yatanzwe n’Urwego rushinzwe iby’indege muri Amerika, FAA, avuga ko indege ya 21 Air Flight 7598, yari itwaye imizigo ya Amazon Prime Air, yarenze ku mpera y’umuhanda w’indege ubwo yari imaze kugwa.
Iyo ndege yambutse umuhanda uri hafi y’ikibuga cy’indege, igonga imodoka nyinshi, nyuma ihita ifatwa n’umuriro. Umwotsi mwinshi wagaragaye uzamuka hejuru y’aho impanuka yabereye.
Abayobozi bo mu Ntara ya Miami-Dade batangaje ko abantu batanu bapfuye, mu gihe abandi batanu bakomeretse. Muri abo bakomeretse, batatu muri bo bahazahariye cyane, naho abandi babiri bajyanwe mu bitaro bafite ibikomere byoroheje.
Abashinzwe ubutabazi bavuze ko bamwe mu bantu bari mu modoka zagizweho ingaruka n’iyi mpanuka batabawe n’abatabazi. Umuyobozi ushinzwe kuzimya umuriro n’ubutabazi muri Miami-Dade, Ray Jadallah, yavuze ko abapilote b’indege bombi na bo bari bagumye mu gice cy’indege cy’abapilote nyuma y’impanuka.
Nyuma y’impanuka, abarenga 200 mu bakozi bashinzwe ubutabazi bitabiriye igikorwa cyo kuzimya umuriro no gutabara abakomeretse. Imodoka zirenga 60 z’abashinzwe kuzimya umuriro n’ubutabazi zageze aho impanuka yabereye.
Abatabazi kandi bakomeje guhangana n’ikibazo cyo kumeneka kwa lisansi y’indege, ibintu byatumye ibikorwa byo gutabara bikorwa mu buryo bwitondewe.
Ibikorwa ku kibuga cy’indege byahagaritswe
Iyi mpanuka yatumye ibikorwa byo guhaguruka no kugwa kw’indege ku kibuga cya Miami bihagarara .
Raporo z’abakurikirana ingendo z’indege zagaragaje ko indege zirenga 160 zasubitswe cyangwa zivanwa ku rutonde rw’ingendo, mu gihe izindi zigera kuri 325 zatindijwe. Hari n’indege zimwe zoherejwe ku bindi bibuga by’indege.
Abagenzi bari bafite ingendo banyuze i Miami basabwe kwitega gutinda no kuba hari ingendo zishobora guhagarikwa.
Icyateye impanuka kiracyakorwaho iperereza
Kugeza ubu, impamvu nyayo yatumye indege irenga umuhanda w’indege ntiramenyekana.
Urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano w’ingendo, NTSB, rwatangiye iperereza kuri iyi mpanuka. Abashinzwe iperereza bazareba uko indege yageze ku kibuga, uko yamanutse, imiterere y’umuhanda w’indege ndetse n’ikirere cyari kimeze igihe impanuka yabaga.
Amakuru y’ikirere agaragaza ko muri ako gace hari imvura y’amahindu n’umuyaga ukomeye, ariko ntiharamenyekana niba ibyo byaragize uruhare mu mpanuka.
Iyo Boeing 767 yari imaze imyaka igera kuri 32 ikora. Yari yarubatswe mbere nk’indege itwara abagenzi, nyuma ihindurirwa gutwara imizigo mu mwaka wa 2015.
Indege yakorwaga n’ikigo 21 Air, ariko yari iri mu ndege zikora ibikorwa byo gutwara imizigo ya Amazon Prime Air.
Amazon yatangaje ko ibabajwe n’ibyabaye
Amazon yatangaje ko ibabajwe cyane n’urupfu rw’abantu batanu ndetse inihanganisha imiryango yabo n’abandi bose bagizweho ingaruka n’iyi mpanuka.
Iki kigo cyavuze kandi ko kizakorana n’inzego bireba mu iperereza rigamije kumenya icyateye impanuka.
Iperereza riracyakomeje, ubuyobozi kandi bwavuze ko amakuru arambuye ku cyateye indege kurenga umuhanda w’indege azatangazwa uko iperereza rizagenda ritera imbere.
