SUPER MARKET

CATERING SERVICES & REST ROOM

TEL:+250 79 5927 444

La Prima: Ahantu h’ingenzi ku bakoresha umuhanda Kigali-Huye

Ku nkengero z’umuhanda Kigali-Muhanga-Huye hakomeje kubakwa ibikorwa binyuranye hagamijwe gufasha abantu kwinezeza ndetse no gufasha abakoresha uyu muhanda kubona ahantu ho kuruhukira by’akanya gato.

Kimwe muri ibyo bikorwaremezo ni La Prima itunganya ndetse igacuruza ikawa ikozwe ku rwego rwo hejuru.

Iyi nyubako yatangiye ibikorwa byayo muri Kamena 2024, yubatse mu Murenge wa Shyogwe ku rugabano rw’Akarere ka Muhanga na Ruhango, ahazwi nko mu byapa.  

Uretse ikawa nziza ihatunganyirizwa, La Prima kandi ifite iguriro rigezweho (Super Market), ndetse n’akabari kagezweho.

Byinshi kuri La Prima byasobanuwe na Niyonsaba Martha, Umuyobozi wa La Prima mu kiganiro cyihariye yagiranye na ICK News.

Niyonsaba Martha, Umuyobozi wa La Prima

Niyonsaba avuga ko igitekerezo cyo gushinga aha hantu cyavuye ku kuba haragaragaye icyuho cy’uko abaturage bo muri Muhanga batari bafite ahantu ho kunywera ikawa iryoshye kuko byabasabaga kujya mu Karere ka Nyanza cyangwa mu Karere ka Kamonyi.

Ati “Twabonye ko hari hakenewe ahantu heza abantu bashobora kuruhukira, bakahanywera ikawa nziza, bakarya amafunguro meza, ndetse bakabasha no kwakira ibirori bito batavuye muri Muhanga,”

Ku bibaza niba la Prima icuruza ikawa gusa, Niyonsaba asobanura ko La Prima irenze gucuruza ikawa gusa. Ati “La Prima ni ahantu hatangirwa serivisi nyinshi, zirimo La Prima Coffee Shop, La Prima Supermarket, na La Prima Bar, byose biri hamwe.”

Niyonsaba yemeza ko igitandukanya La Prima n’ahandi hantu hose hacuruzwa ikawa mu Ntara y’Amajyepfo, ari imitangire ya serivisi.

Ati “Tugerageza gukora uko dushoboye ku buryo buri mukiriya yiyumva nk’aho ari mu rugo kandi agahabwa serivisi yihuse, inoze kandi ituje. Uretse ibyo kandi, aho dukorera hatanga amahoro, umwuka mwiza, ndetse tukagira n’ubusitani bwiza n’ahantu hanini ho guparika ibinyabiziga.”

Uko La Prima iba igaragara mu gihe cy’ijoro

Uretse ibi bikorwa gusa kandi, La prima ifite gahunda yo kwagura ibikorwa byayo mu minsi iri imbere birimo gutunganya ahazajya hakirirwa inama, gucumbika ndetse n’ibindi birori by’ingenzi bitandukanye.

Kimwe mu byo abantu benshi bakundira La prima, ni uko iherereye ahantu hitaruye urusaku   rwo mu mujyi bigatuma haba ahantu hatuje, hadasakurizwa n’ibyuma bitandukanye.

Kugeza ubu La Prima ishobora kwakira ibirori bitandukanye, birimo kuhiziriza isabukuru y’amavuko, ibrirori by’abarangije kwiga, ubukwe n’ibindi. Ibyo bishoboka kubera ko hagutse, dore ko hashobora kwakira abantu bagera kuri 800.

Iyi nyubako iri iruhande rw’umuhanda Muhanga-Huye