SUPER MARKET

CATERING SERVICES & REST ROOM

TEL:+250 79 5927 444

Ibibazo by’ubuzima bw’ingimbi n’abangavu bikomeje kwiyongera–OMS

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku buzima (OMS) riratangaza ko hakenewe ishoramari rihambaye mu kwita ku bwiyongere bw’ibibazo by’ubuzima bw’ingimbi n’abangavu bakabakaba Miliyari 1.3 bo hagati y’imyaka 10 na 19.

Nk’uko ubushakashatsi bwa OMS bubigaragaza, bimwe mu bibazo bihangayikishije mu ngimbi n’abangavu birimo ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, ubuzima bw’imyororokere, umubyibuho ukabije, ihohoterwa n’ibindi.

Umunyamabanga mukuru wa OMS Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus agaragaza ko kurinda ubuzima n’uburenganzira bw’ingimbi n’abangavu ari ikintu cy’ingenzi cyane mu kubaha ejo hazaza heza.

Akomeza avuga ko kunanirwa kwita ku bibangamiye ingimbi n’abangavu, byaba iby’igihe kirekire cyangwa ibiriho ubu, bifite ingaruka zikomeye ku rubyiruko ndetse na sosiyete muri rusange.  

Ubu bushakashatsi bwa OMS bugaragaza ko umubare w’ubwiyongere bw’ibibazo mu ngimbi n’abangavu bwagaragaye muri iyi myaka 10 ishize ku buryo hakenewe kugira igikorwa mu kubyitaho.

OMS igaragaza ko nibura 1 mu bangavu n’ingimbi 7 aba afite ibibazo byo mu mutwe birimo ahanini kwiheba, ihungabana n’agahinda gakabije. Hagaragajwe kandi ikibazo cy’amaraso adahagije ku bangavu nacyo gikomeje gufata indi ntera.

Ikindi gihangayikishije ni uko umwe mu bangavu n’ingimbi icumi byagaragaye ko afite umubyibuho ukabije. Byongeye kandi, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka imitezi, mburugu, [….] zikomeje kwiyongera cyane mu bangavu n’ingimbi ku buryo zititaweho zishobora gusiga ingaruka z’igihe kirambye.  

Ni mu gihe, ihohoterwa, ririmo no gutotezwa, rigira ingaruka kuri za miliyoni z’urubyiruko ku isi buri mwaka, bigatera ingaruka zikomeye ku buzima bwabo bw’umubiri n’ubwo m’umutwe.

Abanditsi banagaragaza ko guhangana n’ibi bibazo bishoboka binyuze mu gushora imari muri iki gice.

Urugero rufatika ni urw’uko hari zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zagabanutse mu rubyiruko zirimo na SIDA kubera ingamba n’ubufatanye byashyizwe muri iki gice.

Ibindi byagabanutse ni inda zidateganyijwe mu bangavu, gushyingira abakobwa bakiri bato .

Uku kugabanuka bihuzwa ahanini no kuba abangavu n’ingimbi bamara igihe kinini ku ishuri by’umwihariko ku bakobwa kuko kuva muri 2000 umubare w’abakobwa bata ishuri wagabanutseho ku kigero cya 30%.

Ibyavuye mu bushakashatsi bigaragaza ko ari ngombwa gushora imari mu buzima n’imibereho myiza y’urubyiruko, hakitabwa cyane ku burezi, ubuvuzi, n’imirire.

Abanditsi basaba ko hashyirwaho kandi hakubahirizwa amategeko n’amabwiriza arinda ubuzima n’uburenganzira bw’urubyiruko, kugira ngo sisiteme z’ubuzima na serivisi zibe zishobore gukemura ibyifuzo byihariye by’urubyiruko, ndetse no gushyira imbere uruhare rw’urubyiruko mu bushakashatsi, mu bikorwa, no mu gukora politiki.

Muri nama yiga ku buzima muri uyu mwaka, abayobozi banyuranye mu isi biyemeje gushyira imbaraga mu kuzamura ubuzima bw’ababyeyi n’abana, harimo n’ubuzima bw’abangavu n’ingimbi. Gushyira mu bikorwa izi ntego, kimwe n’izigaragara mu masezerano y’Umuryango w’Abibumbye ku hazaza ni ingenzi cyane mu kurinda no guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza y’urubyiruko n’abazavuka.