Uyu munsi, ku nshuro ya 20 u Rwanda rwise amazina abana b’ingagi baheruka kuvuka, mu muhango ngaruka mwaka ugamije kubungabunga ibidukikije no gukurura abakerarugendo. Muri uyu mwaka, abana b’ingangi 40 bavutse mu muri 2024 na 2025 nibo biswe amazina.
Ni umuhango wabereye muri ntanzi za Pariki y’Igihugu y’Ibirunga mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, aho witabiriwe n’ibyamamare biturutse hirya no hino ku Isi. Ni ibirori kandi byitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame, Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva n’abandi bayobozi batandukanye.

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye umuhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 20
Umuhanzi w’Umudage, akaba n’umuyobozi mukuru wa Luiselund Foundation, Princess Ingeborg Zu, niwe wabimburiye abandi bari mu Kinigi kwita izina umwana w’ingagi, aho yamwise Burere, akaba umwana ukomoka mu muryango wa Muhoza.
Umujyanama mukuru w’Umunyamabanga wa OMS, Professor Senait Fisseh, izina yise umwana w’ingagi wabyawe na Matsiko wo mu muryango wa Cyuzuzo ni Mwizerwa.
Dr. Sang-Hyup Kim, uyobora Global Green Growth Institute, yise umwana w’ingagi izina rya Impuguke. Impuguke ikaba yaravukiye mu muryango wa Kwisanga.
Undi mwana w’ingagi ukomoka mu muryango wa Pablo yiswe Rugwiro, izina yahawe na David S. Marriott ukuriye inama y’ubuyobozi bwa Marriott International Inc.
Umuyobozi w’ibigo BGI Group na Science Popularization Vlogger, Dr. Yin Ye, yise izina umwana w’ingagi Tekana, uyu mwana akaba akomoka mu muryango wa Isimbi.
Claver Ntoyinkima, wahawe igihembo cya Tusk Wildlife Ranger 2024, yise umwana w’ingagi Nyunganizi, ukomoka mu muryango wa Mutobo.
Uwashinze akaba n’umuyobozi wa Tusk Trust, Michael Bay, nawe ari mu bise ingagi amazina, cyane ko yise ikomoka mu muryango wa Hirwa. aho yayihaye ry’Umurage.
Michelle Yeoh Todt, ni undi muntu wise izina umwana w’ingagi, aho yamwise Rwogere. Rwogere ikomoka mu muryango wa Sabyinyo.
Jean Todt wahoze ari Perezida w’ishyirahamwe mpuzamahanga ryo gusiganwa mu modoka, kuri ubu akaba ari intumwa ya LONI mu bijyanye n’umutekano wo mu muhanda, yise izina umwana ukomoka mu muryango wa Sabyinyo, amwita Ruvugiro.
Undi mwana w’ingagi yiswe Mwungeri. Uyu mwana ukomoka mu muryango wa Isimbi yiswe izina na Matthew Harris, umwe mu bashinze ikigo kitwa Global Infrastructure Partners.
Umwanditsi akaba n’umuhanzi w’icyamamare ukomoka mu Burundi, Khadja Nin, aho yise umwana w’ingagi izina rya Garuka. ukomoka mu muryango wa Kwisanga.
Mathieu Flamini wakiniye ikipe ya Arsenal mu Bwongereza, ni ikindi cyamamare cyari cyabukereye mu kwita izina. Umwana w’ingagi yamwise Rubuga, akaba avuka mu muryango wa Muhoza.
Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bwa Amerika, Laura Kabasomi Kakoma uzwi nka Somi, umenyerewe mu kwandika no gukina filime, yahaye izina Iwacu umwana w’ingagi uvuka mu muryango wa Isimbi.
Yemi Alade, umuhanzikazi w’icyamamare w’umunya-Nigeria, umwana w’ingagi yahaye izina yamwise Kundwa uvuka mu muryango wa Igisha.
Charlie Mathew yise umwana w’ingagi izina rya Ntavogerwa. Uyu mwana akaba avuka mu muryango wa Agashya.
Tengamara ni irindi zina ryiswe umwana w’ingagi ukomoka mu muryango wa Amahoro. Uyu mwana akaba yaryiswe na Reed Oppenheimer, usanzwe ari umuyobozi mukuru wa Reed Jules Oppenheimer Foundation.
Undi watanze izina ni umuyobozi wa Imbere Heza, Athanasie Mukabizimungu, akaba yise izina umwana uvuka mu muryango wa Mutobo. Umwana akaba yamwise Cyubahiro.
Umuyobozi mukuru wa Education First, Dr. Edward Hult, yahaye umwana w’ingagi izina rya Rwanda Nziza. Uyu mwana akaba avuka mu muryango wa Igisha.
Susan Sinegal, umwe mu bashinze ishuri Gashora Girls Academy, yise umwana w’ingagi rya Muvugizi uvuka mu muryango wa Isimbi.
Gagan Gupta washinze akaba n’umuyobozi wa Arise Group, nawe ari mu bise abana b’ingagi amazina. We yahisemo kwita umwana wo mu muryango wa Muhoza izina Mpinganzima.
Undi mwana w’ingagi ukomoka mu muryango wa Isimbi, yiswe Rugano, izina yahawe na Camille Rebelo, uyobora EcoPlanet Bamboo akaba ari nawe wayishinze.
Uwakanyujijeho mu mupira w’amaguru mu makipe nka Atletico Madrid, FC Barcelona na Liverpool, Luis Garcia, nawe yise izina rya Iraba umwana w’ingagi ukomoka mu muryango wa Amahoro.
Bacary Sagna, ni undi wahoze aconga ruhago akaba yaramenyekanye cyane muri Arsenal. Sagna yise umwana w’ingagi ukomoka mu muryango wa Agashya izina Amahumbezi.
Umuhanga mu gufata amafoto y’urusobe rw’ibidukikije, Umushinwa Xi Zhinong, yise umwana w’ingagi izina Irere, uyu mwana akomoka mu muryango wa Titus.
Lee Ehmke wahoze ari umuyobozi wa Houston Zoo, yise umwana w’ingagi Shyamba, ukomoka mu muryango wa Musilikare.
Umwe mu bayobozi mu muryango wa Wildlife Conservation Society, Susan Chin, yahaye izina rya Cyerekezo umwana w’ingagi ukomoka mu muryango wa Musilikare.
Undi wise izina ingagi ni Javier Pastore wahoze akinira Paris Saint Germain yo mu Bufaransa. Pastore yayise Ganza, ikaba ikomoka mu muryango wa Igisha.
Tunku AliRedhauddin Ibni Tuanku Muhriz, we yise umwana w’ingagi Ntarungu, akaba avuka mu muryango wa Kwitonda.
Vivien Ressler ufite fondasiyo ifasha mu by’uburezi n’ubuzima, yise izina Higa umwana w’ingagi uturuka mu muryango wa Ntambara.
Abandi bantu bise amazina abana b’ingagi barimo Ruth Fisher, wise izina Nkomoko ingagi yo mu muryango wa Ntambara.
Niyonzima Jean de Dieu ufite ubumuga bwo kutabona, nawe yise izina umwana w’ingagi Terimbere, uyu mwana ni uwo mu muryango wa Mahoro.
Andi mazina yahawe abana b’ingagi ni Atete, ryahawe umwana ukomoka mu muryango wa Mutobo, Gakondo ryahawe umwana uvuka mu muryango wa Muhoza, Mushumbamwiza ryahawe ingagi ivuka mu muryango wa Hirwa, Umutoni ryahawe uvuka mu muryango wa Kwitonda.
Unguka na Rufatiro abana bakomoka mu muryango wa Matsiko Cyuzuzo, naho Tsinda ritwa umwana wo mu muryango wa Hirwa. Kwihangana ryahawe umwana uvuka mu muryango wa Kwisanga, mu gihe umwana w’ingagi yo mu muryango wa Mutobo yahawe izina rya Amahitamo.
Amafoto y’abamwe mu bise amazina abana b’ingagi.

Amafoto y’abamwe mu bise amazina abana b’ingagi.




