Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 05 Nzeri 2025, Abanyarwanda baturutse hirya no hino mu gihugu, abayobozi mu nzego za Leta n’abashyitsi b’abanyamahanga, bateraniye mu Kinigi, ahari kubera umuhango wo Kwita Izina abana b’ingangi 40, igikorwa kibaye ku nshuro ya 20.
Abaturage batuye mu Karere ka Musanze, bavuga ko uyu munsi w’imbonekarimwe ari ishema kuri bo no ku banyarwanda muri rusange bitewe n’uko baba bawiteguye cyane kubera ko ingangi zabagejeje kuri byinshi.

Uwitwa Uwizeye Carine utuye mu murenge wa Muhoza agaragaza ko Ingagi zabagejeje ku iterambere bityo ko kwita Izina abana bazo bituma zirushaho kumenyekana mu mahanga nyuma bikazakomeza kugirira igihugu akamaro.
Yagize ati: “Njye nterwa ishema no kuba ndi Umunyamusanze, kuko ntuye mu mujyi wa kabiri kuri Kigali kandi usa neza, ufite amazi meza, n’ibindi bikorwaremezo byinshi dukomora ku musaruro uturuka mu Birunga.”
Nk’uko byakozwe mu myaka yatambutse, abana b’ingagi bavuka buri mwaka bahabwa amazina bakurikije imiryango bavukamo kandi ayo mazina akaba aba afite ibisobanuro bikomeye mu gihugu cy’u Rwanda.

Mukantwari Gloriose utuye mu murenge wa Kinigi, avuga ko amazina ahabwa abana b’ingagi asobanuye byinshi ku banyarwanda no ku gihugu cye, ari nayo mpamvu uyu munsi aba awutegerezanyije amatsiko.
Ati: “Numva ko uyu munsi uba watinze kugera bitewe n’amazina meza ahabwa ingagi. Asobanuye byinshi kuri njye n’igihugu cyanjye kubera ko bituma igihugu cyacu kimenyekan ku Isi hose.”
Ni mu gihe umukorerabushake witwa Uwimana wo mu murenge wa Nyange yabwiye ICK News ko uretse kuba ingagi ziba zigiye guhabwa amazina ziba zizarushaho kumenyekanisha igihugu, aba ari n’umunsi bacyereye kwakira ibyamamare biba byaje muri uwo muhango.
Yagize ati: “Uyu ni n’umunsi tuba twabucyereye ngo tuze twishimire kubona abahanzi n’ibindi by’amamamare biba byaturutse hirya no hino ku isi.”
Yongeyeho ati: “Mu by’ukuri ahubwo uyu munsi uba waratinze kugera kugira ngo twibonere abo basitari baba bahurujwe n’uyu muhango.”
Tubibutse ko umuhango w’uyu munsi wo kwita izina ku nshuro ya 20, uri busige abana b’ingagi 40 babarizwa mu miryango y’ingagi 15 itandukanye iba muri Pariki y’igihugu y’ibirunga mu Ntara y’Amajyaruguru bahawe amazina.
Dore bamwe mu banyacyubahiro bamaze kugera mu Kinigi aho umuhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 20 uri kubera.
Aba bayobozi ni Madame Jeannette Kagame , Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Jean-Guy Afrika, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, Umuyobozi Mukuru wa RBA, Barore Cléophas, ibyamamare bitandukanye n’abandi.





Umwanditsi: Niyomukiza Vivens
