Kuri uyu wa Gatanu, tariki 3 Gicurasi 2024, Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) ryifatanyije n’Abanyarwanda n’isi yose mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki gikorwa cyabimburiwe no kunamira ndetse no gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi ruruhukiyemo imibiri y’abarenga ibihumbi 12000 y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma ibiganiro, ubuhamya n’izindi gahunda bikomereza ku cyicaro gikuru cya ICK.

Bwana Mugabo Gilbert, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage wari umushyitsi mukuru yibukije abitabiriye iki gikorwa ko kwibuka ari inshingano ya buri munyarwanda.

Ati “Buri mwaka twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Kwibuka rero ni inshingano ya buri Munyarwanda kuko bizahoraho, ni ugusigasira amateka ndetse no kwigisha abana, urubyiruko ububi bwa Jenoside hagamijwe ko itazongera kubaho ukundi.”
Ibi kandi byanashimangiwe n’Umuyobozi mukuru wa ICK, Padiri Prof Fidèle Dushimimana wavuze ko buri mwaka ICK ifata umwanya wihariye wo kwibuka, kunamira, gusubiza agaciro no kuzirikana inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi hagamijwe ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Ati “Dutekereza ku mpamvu zatumye Jenoside ishoboka harimo politiki ishingiye ku macakubiri n’ivanguramoko, maze tugafata ingamba zo gukumira no kurwanya icyabangamira ubumwe n’umudendezo w’abanyarwanda ‘nk’ingengabitekerezo ya Jenoside’, kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.”
Mu gusobanura inkomoko ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Rutsibuka Innocent, Umwarimu muri ICK yifashishije ikiganiro cyateguwe na Ministeri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneraguhugu (MINUBUMWE) yerekana yerekana inkomoko y’urwango rwabibwe mu Banyarwanda bigakuza amacakubiri mu Banyarwanda ari nayo yavuyemo gutegura no gukora Jenoside.

Ati “Mbere abanyarwanda bari basangiye ubumwe, umuco, iyobokamana, bafite indangaciro yo gukunda igihugu, bakacyitangira, bakaba banakimenera amaraso bibaye ngombwa, kandi bafite umwami umwe utagira ubwoko abarizwamo kuko nta mwami wari umuhutu, umututsi cyangwa umutwa kugeza ubwo ubutegetsi bwa gikoroni bwageraga mu gihugu.”
Yakomeje avuga ko ubu butegetsi bwa gikoroni aribwo bwabibye amacakubiri mu Banyarwanda ari nayo yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri iki kiganiro kandi, Rutsibuka yagaragaje ko nyuma y’aho Jenoside ihagarikiwe n’ingabo zahoze ari iza RPA, u Rwanda rwatangiye inzira nshya y’iterambere ariko hubakiwe ku bumwe bw’Abanyarwanda.
Ati “Ingabo zahoze ari iza RPA zimaze guhagarika Jenoside hashyizeho Inkiko Gacaca zunga Abanyarwanda, hanatorwa Itegekonshinga Abanyarwanda bose bibonamo. Iri tegeko ryabaye inkingi ikomeye kuva Jenoside yahagarikwa kugeza aho mubona ubu u Rwanda rugeze mu iterambere.”
Igikorwa ngarukamwaka cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rwa ICK gitegurwa n’Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi rifatanyije n’Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 biga muri ICK (AERG/ICK).








