Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Madamu Kayitesi Alice yibukije Abaturarwanda ko kurwanya ruswa ari inshingano za buri wese.
Ibi yabivugiye mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanda Ruswa. Ni ibirori byabereye mu Karere ka Muhanga kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Ukuboza 2024, aho ku rwego rw’Igihugu cy’u Rwanda hanasozwaga Icyumweru cyahariwe kurwanya Ruswa.
Mu butumwa bwe nk’umushyitsi mukuru, Guverineri Kayitesi yasabye Abaturarwanda bose gufata ingamba zihamye zo kurandura ruswa burundu, nk’uko Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibivuga iti “Dufatanye n’urubyiruko turwanye ruswa: Dutegure inyangamugayo zejo hazaza.’

Guverineri Kayitesi ati “Kurwanya ruswa bigomba kuba inshingano ya buri wese dufatanyije n’urubyiruko buri Munyarwanda arasabwa kwanga no kwamagana ibikorwa byose biganisha kuri ruswa.”
Yongeyeho ko buri Muturarwanda akwiye guharanira ko igihugu gitera imbere atitaye ku nyungu ze bwite ahubwo agaharanira inyungu rusange.
Hon. Nirere Madeleine umuvunyi mukuru agaragaza ko hari byinshi urwego ayoboye ruteganya gukora mu kwimakaza umuco wo kurwanya ruswa, ashima n’uburyo amadini abafasha binyuze mu kwigisha kurwanya ruswa.
Agira ati “Urwego rw’umuvunyi rwashyizeho za komite zo kurwanya ruswa, nazo zishyiraho amabwiriza azigenga ndetse ziri mu bigo bitandukanye bya leta kandi hakozwe n’isesengura rigamije kureba ibyuho biri mu bijyanye no gutanga serivisi ku buryo habaho no gutanga inama ku buyobozi z’uburyo bakwiye kubyirinda.”

Hon. Nirere yongeraho ko hashyizweho uburyo bwinshi bwo kugenzura ruswa.
Bumwe muri ubwo buryo harimo nko kuba serivisi nyinshi zisigaye zikoresha ikoranabuhanga kandi ashima Inteko Ishinga Amategeko ibafasha kugenzura aho ruswa ikiri.
Anagaragaza ko uko ureze umwana ariko akura ari nayo mpamvu bashyizeho gahunda yo gukorana n’urubyiruko mu kurwanya no kwirinda ruswa.
Asoza ashima ko bakomeza kubaba hafi mu kugenzura ko izo nzego zikora neza kuva ku rwego rw’akarere kugeza kurw’umudugudu kugira ngo bakomeze kwita cyane mu guhangana n’icyatuma ruswa igaragara mu miyoborere bashinzwe.
Bimwe mu biranga ruswa harimo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, gusezeranya cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, urwango, ikimenyane, gukoresha igitinyiro, kudasobanura inkomoko y’umutungo, kunyereza umutungo, gukoresha umutungo wa leta icyo utagenewe, gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, gusonera bitemewe n’amategeko, gukoresha ububasha uhabwa n’amategeko mu nyungu zawe bwite no kwiha inyungu zinyuranyije n’amategeko.
Imibare igaragaza uko ibihugu byitwara mu kurwanya ruswa igaragaza ko u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere muri Afurika y’Iburasirazura, rukaba urwa kane muri Afurika yose naho ku rwego rw’isi rukaba urwa 49 mu bihugu bigera mu 180 biri ku isi.



