Koreya y’Epfo: Abantu 24 bamaze guhitanwa n’inkongi y’umuriro

Imibare iheruka gutangwa na Minisiteri y’umutekano muri Koreya y’Epfo, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Werurwe, iragaragaza ko nibura abantu 24 bapfuye abandi 26 barakomereka mu gihe inkongi y’umuriro ikomeje kwibasira amajyepfo y’uburasirazuba bw’iki gihugu.

Mu mpera z’icyumweru gishize inkongi y’umuriro yakwirakwiye mu bice bitandukanye, bituma abantu bagera ku 27,000 bahunga byihutirwa. Urwego rushinzwe amashyamba muri Koreya rwavuze ko abashinzwe kuzimya umuriro barwanaga no kuzimya umuriro mu bice bitanu bitandukanye mu gihugu hose kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.

Uretse kandi abo bantu bamaze gukurwa mu byabo, ahantu henshi ndangamurage hagizweho ingaruka n’uyu muriro, harimo n’urusengero rw’Aba-Buddhist rwari rumaze imyaka 1,300.

Al Jazeera yatangaje ko abantu 18 baguye mu nkongi y’umuriro naho umupilote wari muri kajugujugu yo kuzimya umuriro yapfuye ubwo indege ye yagwaga mu misozi i Uiseong.

Ibihumbi by’abashinzwe kuzimya inkongi n’abasirikare barenga 5,000 bamaze koherezwa mu bice bitandukanye kugira ngo bahangane nikwirakwira ry’inkongi.

Inkongi y’umuriro yatangiye ku wa Gatanu, ihereye mu karere ka Sancheong mu ntara ya Gyeongsang y’Amajyaruguru mbere yo gukwira mu karere ka Uiseong – gaherereye nko mu birometero 180 mu majyepfo y’uburasirazuba bw’umurwa mukuru Seoul – maze ikomereza mu turere twa Andong, Cheongsong, Yeongyang, na Yeongdeok.

Inkongi y’umuriro y’ibasira amashyamba ntiyarisanzwe ikunze kubaho muri Koreya y’Epfo, kandi abahitanwaga nayo babaga ari bacye cyane. Ariko inkongi y’umuriro imaze guhitana abantu 18 muri iyi minsi, ni yo yishe abantu benshi mu mateka y’iki gihugu.

Usibye guhitana abantu, uyu muriro umaze gukongora hegitari zigera ku 17,000 z’amashyamba, bituma iyi nkongi iba iya gatatu mu mateka ya Koreya yepfo mu gutwika ahantu hanini.

Iyi “ngorane idasanzwe” ikomeje kuba mbi, nk’uko perezida w’inzubacyuho Han Duck-soo yabivuze, yongeyeho ko inkongi z’umuriro “ziri kwandika amateka mashya mu gitabo cy’amateka y’inkongi zikomeye mu gihugu cyacu”.

Perezida Han kandi yavuze ko abakozi n’ibikoresho byose bihari byoherejwe, ariko umuyaga mwinshi ukomeje kubangamira ibikorwa byo kuzimya umuriro.

Han yongeyeho ati: “Twari twizeye cyane ko imvura uyu munsi cyangwa ejo igwa izafasha mu kuzimya umuriro.”

Han yavuze ko guverinoma izasuzuma neza ibitagenda neza mu guhangana n’umuriro igihe izaba imaze kugenza macye, kandi izashaka uko inoza ingamba zo kuzirinda mu gihe kizaza.