Ibitangazamakuru byinshi byo muri Koreya y’Epfo biratangaza ko abantu 15 bo muri icyo gihugu bakomerekeye mu mpanuka y’indege, aho babiri muri bo bakomeretse bikabije, nyuma y’uko indege ebyiri z’intambara (KF-16) zateye ibisasu umunani mu gace k’abasivili, ubwo igisirikare cyari mu myitozo yo kurasa.
Iyo mpanuka yabereye mu mujyi wa Pocheon hafi y’umupaka wa Koreya ya Ruguru, muri gahunda zisanzwe z’imyitozo igamije kwitegura gukumira ibitero bishobora kugabwa na Koreya ya Ruguru.
Itangazo ryatanzwe n’igisirikare cyo mu cy’ikirere cya Koreya y’Epfo kuri BBC, bagize bati “Indege yacu ya KF-16 yagize ikibazo itera ibisasu umunani bya MK-82. Byaguye hirya y’aho byari byagenewe guturikirizwa.”
Igisirikare kandi cyavuze ko umupilote w’imwe muri izi ndege yinjije amakuru y’ibyerekezo nabi mu ndege , bituma ibisasu bigwa mu gace k’abasivili.
Icyakora, abashinzwe iperereza ntibaramenya icyateye indege ya kabiri gutumbagiza ibisasu ndetse banongeraho ko imyitozo yose irimo kurasa amasasu nyayo izahagarikwa.
Iki gisirikare kandi cyatangaje ko kiri gukurikirana ibyiyo mpanuka, cyisegura ku byangiritse, kinemeza ko kizatanga indishyi ku bagizweho ingaruka.
Nubwo amasasu ava mu myitozo ya gisirikare rimwe na rimwe agwa hafi y’aho abasivili batuye, ubuyobozi bw’igisirikare butangaza ko biba gacye cyane ko bikomeretsa abantu.
Umugabo w’imyaka 60, wari utwaye imodoka ubwo ibyo bisasu byaturikaga, yakomeretse ijosi kubera ibisate by’ibisasu byamuguyeho.
Yagize ati “Nari ntwaye imodoka numva urusaku rukomeye, nongeye kugarura ubwenge ndi muri ambilansi.”
Si ubwa mbere igisirikare cy’igihugu kirashe abaturage bacyo kuko mu 2023 Igisirikare cya Israël cyikanze Hamas kirasa abaturage bacyo ndetse no muri uyu mwaka igisirikare cya Nigeria cyishe abasivile 16.
