Kuri uyu wa Gatandatu, Kiliziya Gatolika mu Rwanda yahimbaje ibirori byo gusoza Yubile y’Impurirane y’Imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda n’iya 2025 ishize Kristu acunguye Isi.
Muri ibi birori byabereye muri stade Amahoro, byatangiwe n’igitambo cya Misa, cyayobowe na Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda.
Ibi birori byitabiriwe n’abepiskopi baturutse mu Rwanda hose, abo mu bihugu by’abaturanyi, ndetse na Musenyeri Arnaldo Sánchez Catalán, intumwa ya Papa mu Rwanda. Hari kandi abapadiri baturutse mu madiyosezi yose agize u Rwanda, abihayimana n’abakirisitu baturutse hirya no hino mu gihugu no mu mahanga.
Mu butumwa Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda yagejeje ku mbaga y’abakristu Gatolika, abayobozi mu nzego zitandukanye n’abandi bitabiriye ibi birori, yasobanuye ko imyaka 2025 ishize Kristu yemeye kuza gucungura umuntu kandi ko yahuje abari mu Isi n’urukundo rw’Imana.

Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda
Yakomeje avuga ko ari umwanya wo gushima Imana yashoboje u Rwanda kugera aho rugeze uyu munsi cyane ko iyogezabutumwa rya gikirisitu mu Rwanda ryahuye n’ibihe bitoroshye, aho hari n’abakirisitu bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati: “Nubwo hari ibyiza byinshi dushimira Imana, ariko Kiliziya mu Rwanda yagiye igira ibibazo bikomeye.”
Yongeyeho ati: “Turashimira Imana nka Kiliziya n’Abanyarwanda bose kuko twavuye ahantu habi, twanyuze mu bihe bikomeye cyane tukaba tuyishimira aho tugeze kandi tukayiragiza.”
Mu butumwa bwihariye bwa Nyirubutungane Papa Leo wa XIV, umushumba wa kiliziya Gatolika ku isi, bwasomwe na Mgr Arnaldo Sánchez Catalán, Papa yifurije Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda Yubile Nziza, anashimira urugendo rwayo mu kwemera no mu ivanjili.

Mgr Arnaldo Sánchez Catalán, intumwa ya Papa mu Rwanda
Papa Leo wa XIV yakomeje asaba abakirisitu gukomeza gutsura ubumwe n’ubwiyunge binyuze mu ijambo ry’Imana
Ati “Mu gihe hizihizwa iyi ntambwe ikomeye, Nyirubutungane Papa Leo wa XIV arabashishikariza gukomeza gushikama ku Ijambo ry’Imana mu bwiyunge, mu mahoro no mu kubahana. Nk’uko yabivuze agira ati: ‘Tugomba guha abandi ibyo twahawe kugira ngo twese tube umwe muri Yezu Kristu.’”
Yibukije kandi akamaro k’imiryango y’abakirisitu mu kubaka ubumwe n’ibyiringiro Ati “Imiryango yanyu y’abakristu ikomeze kuba ibimenyetso by’ibyiringiro, cyane cyane ku bakiri bato n’abandi bose bifuza kuvugurura ubumwe.”
Kiliziya Gatolika mu Rwanda yizihije Yubile y’imyaka 125 ishize ivanjiri igeze mu Rwanda ku nshuro ya Gatanu kuko yizihizwa buri nyuma y’imyaka 25.
Yubile y’imyaka 125 isize Kiliziya Gatolika ifite paruwasi 236 ziri muri diyosezi icyenda, abakirisitu Gatolika barenga miliyoni eshanu, abapadiri 1160, abiyeguriye Imana b’igitsina gore 3,884 n’ab’igitsina gabo 445.


