SUPER MARKET

CATERING SERVICES & REST ROOM

TEL:+250 79 5927 444

Kenya: Perezida na Visi Perezida ntibacana uwaka

Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua, yatewe ubwoba bwo kweguzwa ku mwanya we wo kungiriza William Ruto ku buyobozi bw’igihugu cya Kenya nyuma y’amakuru menshi akomeke kuzenguruka avuga ko yaba yaragiranye ibibazo bikomeye na Perezida Ruto.
Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko bo mu ishyaka rimwe na Perezida William Ruto bashinje Gachagua guhungabanya guverinoma, guteza imbere politiki y’amacakubiri ashingiye ku moko, kugira uruhare mu gukurura imyigaragambyo y’urubyiruko yateje umutekano mucye mu gihugu muri Kamena 2024, ndetse no kwijandika muri ruswa.
Iyi ntambara y’ubutegetsi yatumye havuka impungenge z’umutekano muke mu nzego z’ubuyobozi, mu gihe Kenya iri mu bihe bikomeye by’ihungabana ry’ubukungu.
Ruto yahisemo Gachagua kumubera visi perezida we mu matora yo mu 2022, ubwo yatsindaga uwahoze ari Minisitiri w’intebe Raila Odinga mu matora aba bombi bari bahanganyemo cyane.
Gachagua, akomoka mu karere ka Mount Kenya akaba arinaho hafashije Ruto, kubona amajwi menshi yamufashije kugera ku butegetsi.
Nyuma y’uko abayoboke b’ishyaka rya Odinga binjiye muri guverinoma nyuma y’imyigaragambyo yayobowe n’urubyiruko yatumye Ruto atesha agaciro itegeko ryo kongera imisoro, imiterere ya politiki yarahindutse ku buryo visi perezida ahora agaragara nk’uwasizwe inyuma.
Abadepite bavuze ko bitegura gushyira imbere icyifuzo mu nteko ishinga amategeko, basaba ko hategurwa ibikorwa byo kweguza Gachagua.
Umuyobozi w’abadepite benshi mu nteko Kimani Ichung’wah yagize ati “Namaze gushyiraho umukono wanjye.”
Abarwanashyaka ba visi perezida bamaze kugerageza inshuro nyinshi mu Rukiko rukuru kugira ngo bakumire icyo cyifuzo, ariko ntibirabakundira.
Abadepite benshi babwiye itangazamakuru ry’imbere mu gihugu ko kimwe cya gatatu cyarenze cyabagomba gutorera iki cyifuzo, aho abagera kuri 250 bamaze gushyigikira icyifuzo kugira ngo kigirweho impaka.
Depite Didmus Barasa yagize ati: “Natunguwe no kubona ko nari uwa 242 wo gushyiraho umukono, kandi hakiri urutonde [rw’abategereje gusinya],”
Icyakora, Gachagua yagaragaje kutemera uwo mwanzuro, avuga ko ashyigikiwe n’abatora mu karere avukamo gaherereye rwagati muri Kenya. Ati: “Abantu magana abiri ntibashobora guhindura ubushake bw’abaturage.”
Kugira ngo icyo cyifuzo kizatorwe, bisaba gushyigikirwa na bibiri bya gatatu by’abagize Inteko Ishinga Amategeko na Sena, hatabariwemo abakizanye.
Abashyigikiye icyo cyifuzo bafite icyizere ko kizacamo, cyane cyane ko ubu bashobora no kwishingikiriza ku batora bo mu ishyaka rya Odinga.
Gachagua ashinja Perezida Ruto kuba inyuma y’uwo mugambi ndetse yongeraho ko atazavaho atarwanye.
Ati: “Perezida ashobora gusaba abadepite kubihagarika. Niba rero bikomeje, abwo abirimo. ” Ibi Gachagua yabitangarije ibitangazamakuru byari mu karere avukamo ka Mount Kenya.
William Ruto mu bihe byashize yahize ko atazamera ko Gachagua “agirirwa nabi muri politiki,” nk’uko avuga ko yahuye nabyo ubwo yari visi perezida wa Uhuru Kenyatta.
Ariko, umubano mubi hagati ya perezida Ruto na visi perezida Gachagua waratutumbye mu mezi yavuba ashize.
Umunyamabanga w’umutekano imbere mu gihugu, Kithure Kindiki, akaba n’umwarimu w’amategeko wizewe na perezida, yagaragaye afata zimwe mu nshingano za visi perezida – ikintu cyabayeho no mu gihe Ruto na Kenyatta batavugaga rumwe.
Kimwe na Gachagua, Kindiki akomoka nawe Mount Kenya – akarere kagizwe n’amajwi y’abatora benshi muri Kenya.
Abadepite benshi bashyigikiye Kindiki nk’umuvugizi w’akarere, bikaba byaratumye hakekwa ko barimo kumusunikira gusimbura Rigathi Gachagua.
Ibyo byatumye visi perezida ahanini asa naho ari wenyine uretse abanyapolitiki bake bamushyigikiye.
Mu kindi kimenyetso cyerekana ko afite ibibazo bya politiki, Ubuyobozi bwa polisi bushinzwe iperereza ku byaha (DCI) buherutse gusaba ko habaho ibirego ku badepite babiri, umukozi ndetse n’abandi barwanashyaka ba hafi ba visi perezida, nyuma yo kubashinja; gutegura, gukangurira no gutera inkunga imyigaragambyo yabaye muri Kamena uyu mwaka.
Gachagua yahakanye ibirego, abyamagana avuga ko ari igikorwa cy’ubugizi bwa nabi n’umugambi mubi ugamije kwangiza izina rye no gushyiraho ishingiro ry’ikigamijwe cyo kumukura ku mwanya.
Mu nteko ishinga amategeko mu cyumweru gishize, Kindiki – uyoboye minisiteri DCI ibarizwamo, yemeye kutagira aho abogamira, ariko asobanura neza ko hari abayobozi bo mu nzego zo hejuru bazakurikiranwa.
Ati: “Turimo guhangana n’ingaruka zo gushaka guhirika itegeko nshinga rya Kenya n’abantu b’abagizi ba nabi kandi bashatse gutwika inteko ishinga amategeko ya Kenya. Dufite akazi tugomba gukora”.
Ariko, benshi mu rubyiruko rwari ku isonga ry’imyigaragambyo, ntirushyigikiye ibitekerezo byo kuvuga ko abashyigikiye Gachagua ari bo bateje iyo myigaragambyo, kandi babona ko icyifuzo cy’abadepite cyo kumukura ku mwanya we, ari uburyo bwo guhisha ibibazo bya guverinoma mbi.
Bavuga ko niba visi perezida agiye, na perezida agomba kugenda.
Biteganijwe ko Perezida Ruto yakira abadepite bo mu ishyaka rye mu mpera z’iki cyumweru, azagerageza gusuzuma ingaruka za politiki zo kweguza visi perezida, ariko bamwe mu badepite bavuga ko badashaka ko yinjira mu mpaka.
Kugeza ubu, iherezo rya Visi perezida Gachagua rishingiye ku badepite, ariko umuntu umwe ushobora ku mumwongere ubuzima bushya bwa politiki ni perezida.