Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabuga ho mu Murenge wa Ngamba, Bwana Iyakaremye Jean Claude ni umwe muri 12 bakomerekejwe n’abagizi ba nabi.
Uru rugomo rwabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 30 Nzeri 2024, mu Mudugudu wa Musenyi, Akagari ka Kabuga aho abagizi ba nabi biraye mu muhanda n’imihoro, batangira abaturage hagamijwe kubambura ibyayo ndetse 12 barahakomerekera.
Bamwe mu baturage baganiriye na ICK News bavuga ko mu ma saa 16:00-17:00 aribwo aba bagizi ba nabi, biganjemo urubyiruko, biraye mu muhanda batangira gutema abantu.
Ibi byemezwa na Rutayisire ugira ati “Urubyiruko nirwo turimo kubona cyane rwitwaza ibi bikangisho birimo imihoro n’imbwa. Byatangiye birara mu mihanda batangira gutema no kwambura uwo bahuye nawe wese.”
Rutayisire akomeza avuga ko uru rugomo rukorwa n’abasore bakiri bato bishingiye ahanini ku businzi n’ibiyobyabwenge.
Ati : “Ni urugomo rushingiye ku biyoga banywa ndetse n’ibyo biyobyabwenge kandi iyo bimaze kugenda gutya nta muntu n’umwe wagutabara urirwariza. Nk’ubu gitifu bamutemye ku kaboko arapfutse, none niba abantu batinyuka gitifu urumva hari umutekano uhari? Turasaba ko umutekano wacu wabungabungwa.”
Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba Bwana Munyakazi Epimaque ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 01 Ukwakira 2024, uvuga ko muri uru rugomo hakomerekeyemo abantu 12 umwe akaba ariwe urembye cyane.
Ati : “Ni urugomo rwakozwe n’insoresore aho zateze abantu muri santeri imwe ya Musenyi, ahantu banyweraga rero bagirana ibibazo hagati yabo, baba baraje hanyuma abantu bahuye nabo bose batangira gutema. Bakomerekeje abantu 12 ariko umwe niwe nabonye urembye cyane nubwo namusuye i Rukoma nkabona biri kuza.”
Uyu muyobozi agira inama abaturage kwimakaza umuco wo gutabarana ariko kandi akavuga ko hagiye gukazwa umutekano n’amarondo kugira ngo hakumirwe abagizi ba nabi bitwikira ijoro bagahungabanya umutekano.
Ati “Ubu tugiye gukaza amarondo kandi dushyire inzego z’ubuyobozi ku murongo kuko urabona ko harimo ikibazo cyo kudatabarana, dukomeze ubukangurambaga abaturage bimakaze uyu muco kuko iyo abantu baba batabarana, bano bana ntabwo baba bakomerekeje abantu bangana gutya.”
Kugeza ku saa munani z’amanywa y’uyu wa Kabiri, hari hameze gufatwa abantu bane bakekwaho kugira uruhare muri uru rugomo.
Bafashwe ku bufatanye bw’abaturage, inzego z’ubuyobozi ndetse n’iz’umutekano kandi igikorwa cyo gushaka abandi kiracyakomeje kuko Ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko hari n’abihishe mu bisheke biri mu gishanga cya Nyabarongo.
Si ubwa mbere mu Murenge wa Ngamba hagaragara ikibazo cy’urugomo gikorwa n’abiganjemo abakiri bato bitwaza ibikangisho, kuko mu bihe bitandukanye hagiye hagaragara ibikorwa by’urugomo rwitwaje ibikangisho birimo ibyuma, imihoro ndetse n’imbwa ibi bikaba aribyo bikomeje guhangayikisha abaturage batuye mu duce dutandukanye tw’uyu murenge.