Umubare w’abantu bamaze kwicwa n’umwuzure ndetse n’inkangu byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu mpera z’icyumweru mu gihugu cya Nepal giherereye ku mugabane wa Asia umaze kugera ku 193, mu gihe ibikorwa byo gutabara byiyongereye kuri uyu wa mbere, tariki ya 30 Nzeri 2024.
Benshi mu bapfuye bari mu murwa mukuru, Kathmandu, aho ibice byo mu majyepfo y’umurwa mukuru byahuye n’umwuzure ukomeye. Polisi ya Nepal yemeje ko abantu 31 baburiwe irengero, mu gihe abandi 96 bakomeretse mu turere dutandukanye two muri iki gihugu cyo mu misozi ya Himalaya.
Inkangu yahitanye abantu 36 ku muhanda munini wafunzwe niyo nkangu uherereye mu bilometero 10 uvuye i Kathmandu. Inkangu kandi yashyinguye bisi eshatu n’izindi modoka aho abantu bari baryamyemo kuko umuhanda wari wifunze. Ibikorwa byo gutabara byakomeje aho hantu, ariko ibisigazwa by’inkangu byateje ibibazo bikomeye ku makipe ari gutabara.
Mu mpera z’icyumweru cyose, Kathmandu ntiyajyendwaga bitewe nuko umuhanda munini uva mu mujyi wafunzwe n’inkangu. Abakozi bashoboye gufungura by’agateganyo umuhanda w’ingenzi wa Prithvi, bakuramo amabuye, ibyondo n’ibiti byaturutse ku misozi.
Guverinoma yemeye ubufasha bwihuse ku bahuye n’iki cyiza. Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, yatangaje ko hubakwa amazu y’agateganyo ku babuze amazu, mu gihe imiryango y’abapfuye n’abakomeretse bahabwa inkunga y’amafaranga. Abayobozi barimo gukora ibishoboka byose kugira ngo imiryango yimuwe ibone ibikoresho by’ingenzi birimo ibiryo, amazi, n’ubuvuzi bwibanze.
Ku wa mbere, ubwo Minisitiri w’intebe Khadga Prasad Oli yagarukaga mu gihugu avuye mu Nteko rusange y’umuryango w’abibumbye, ibiro bye byatangaje ko yatumije inama yihutirwa yiga kuri iki kibazo. Oli yavuze ko, yihanganishije imiryango yibasiwe kandi yiyemeza gushyira imbere ibikorwa by’ubutabazi.
Ikirere cyiza cyatumye ibikorwa byo gutabara ndetse no kugarura ibintu mu buryo byihuta. Itsinda ry’abatabazi, barimo abapolisi n’abasirikare, boherejwe mu gihugu hose kugira ngo bafashe abakeneye ubufasha. Imashini zikomeye zirimo gukoreshwa mu gukora imihanda yafunzwe n’inkangu, ariko abayobozi baravuga ko birafata nibura ibyumweru mu turere tumwe na tumwe kugira ngo ibintu byongere gusubira ku murongo.