Mu gikorwa cyo gutangiza Igihembwe cy’Ihinga A 2025 mu Karere ka Kamonyi kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 1 Ukwakira 2024, Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Madamu Alice Kayitesi yasabye abahinzi kwihutisha cyane iki gihembwe kugira ngo havemo icyuho cy’ubukererwe bwatewe n’imvura yatinze kugwa.
Madamu Kayitesi yatangarije ibi mu Gishanga cya Kibuza giherereye mu Murenge wa Gacurabwenge ho muri Kamonyi, ubwo yarimo atangiza igihembwe cy’Ihinga A 2025 muri aka karere. Ni igikorwa cyari cyanitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Sylvere Nahayo, aho hatewe imbuto y’ibigori yo mu bwoko bwa RHM 1402 ku bufatanye na RUMBUKA.
Guverineri Kayitesi avuga ko nta munsi n’umwe abahinzi bagomba gutakaza by’umwihariko ko abahinga mu gishanga bo bagomba kutarenza icyumweru kimwe batarasoza gutera.
Ati “Nta munsi n’umwe bagomba gutakaza, bagomba gutera byihuse kugira ngo hadakomeza kugaragaramo ubukererwe bwatewe n’ikirere ngo noneho natwe twiyongereremo ubwacu. Kugeza ubu ibice by’Intara y’Amajyepfo bihingwamo byose imvura yabigezemo ku buryo ubutaka bwamaze gusoma. By’umwihariko turasaba amakoperative akorera mu bishanga ko batarenza icyumweru kimwe batararangiza gutera kuko mu bishanga ntabwo humagaye nk’imusozi.”
Guverineri Kayitesi avuga ko igikorwa cyo gutegura ahazahingwa mu Ntara ayoboye kitararangira kuko kiri kuri 76%.
Ati “Kugeza ubu, gutegura aho guhinga tugeze kuri 76%m, gusa gutera bwo twarakererewe kubera imvura yatinze kugwa kuko tukiri kuri 16%.”
Guverineri yongeraho ko nubwo ubuso bumaze gutegurwa muri rusange bungana na 76%, ubuso buhingwaho ibigori n’ibishyimbo bageze kuri 80% ndetse abahinzi bamaze kubona imbuto n’ifumbire ku kigero kingana na 85%.
Igishanga cyatangirijwemo igihembwe cy’ihinga A 2025, gifite ubuso bwa hegitari 36, kikaba gikorerwamo na Koperative KABIYAKI gifite 36ha.
Kugeza ubu, mu Ntara y’Amajyepfo hazahingwa ubuso bungana na hegitari ibihumbi 43000. Ni ubutaka buzaterwaho imbuto zitandukanye ziganjemo ibishyimbo, ibirayi, soya.