Abahinzi bo mu Murenge wa Kabarondo, Akarere ka Kayonza barashimira umushinga wo guteza imbere ubuhinzi, KIIWP wabafashije gutunganya ubutaka no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere none bakaba basigaye beza.
Ni nyuma y’aho Umushinga KIIWP utunganyije hegitari 1300 z’ubutaka bw’abaturage buherereye mu cyanya cya Rugazi kugira ngo bujye bwuhirwa.
Kayonza ni kamwe mu turere twakunze kwibasirwa n’amapfa, cyane cyane mu mwaka wa 2016 gusa kuri ubu abaturage bavuga ko umusaruro bejeje ubafasha kubona indyo yuzuye ndetse no kwikura mu bukene.
Ndayishimiye Theogene utuye muri Kabarondo avuga ko mbere y’uko batangira gufashwa na KIIWP, yajyaga yeza umufuka umwe w’amasaka cyangwa nawo akawubura gusa ko kuri ubu asigaye yeza hejuru y’imifuka itanu kandi ubuso bw’ubutaka butarahindutse.
Uwitwa Anonciata we avuga ko kuva aho yatangiriye gufashwa na KIIWP yatangiye gukura umusaruro ushimishije mu biti bya avoka n’ibinyomoro kuko yiyubakiye inzu isakaje amabati y’ibihumbi 250,000frw, aguramo ihende ndetse bikaba binamufasha kurihira abana be.

Mu bihingwa aba bahinzi bitabiriye guhinga harimo ibitanga umusaruro mu buryo burambye cyane nk’ibiti byera imbuto ziribwa ariko bakaba bifuzako bakomeza gufashwa ku buryo batazabura isoko ryo kugurishaho umusaruro wabo.
Ubu buhinzi burambye bunagarukwaho n’umuyobozi wungirije w’ikigega Mpuzamahanga cyita ku iterambere ry’ubuhinzi ( IFAD) Dr. Mukeshimana Gerardine aho avugako inyigo zakozwe mu gutera inkunga umushinga KIIWP zarebye kure, bashaka ibisubizo by’igihe kirekire kandi bizana ingaruka nziza ku mibereho y’abaturage.
Agira ati “Leta yakoranye na IFAD kugira ngo bategure uyu mushinga cyane cyane muri aka gace kari kugarijwe n’amapfa kagenda gahinduka ubutayu. Icyari kigamijwe rero, byari ukureba tuti; “Ese abaturage bagenda bibasirwa n’amapfa ni ikihe gihingwa cyabagirira akamaro mu gihe kirekire?” niyo mpamvu rero twabakanguriye guhinga ibiti by’imbuto ndetse no gufata neza ubutaka no kuvomerera.”

Naho mu kumara impungenge abahinzi mu kubabonera isoko ry’umusaruro cyane uw’imbuto, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Bwana Rwigamba Eric avuga ko isoko riboneka imbere mu gihugu no hanze yacyo.
Agira ati “Dufite amasoko menshi ya avoka, imyembe ndetse n’ibindi. Abahinzi nibahumure kuko isoko rirahari kandi rinini rwose haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga ahubwo icyo tubasaba ni ugukora cyane kugirango tubashe kurihaza.”
Abahinzi bagera ku bihumbi bine (4000) nibo bamaze kugerwaho n’ibikorwa by’umushinga KIIWP ugamije imibereho myiza n’ubukungu ku baturage ba Kayonza bakunze kwibasirwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Mu gice cyawo cya mbere umaze gutunganya no gushyiraho ibikorwa byo kuhira ku buso bwa hegitari 1300 buhingwaho bunavanzemo ibiti byera imbuto ziribwa harimo imyembe, ibisacunga, avoka n’ibifenesi. Miliyoni 85 z’amadorali ya Amerika niyo mafaranga azashorwa muri ibyo bikorwa atanzwe n’Ikigega Mpuzamahanga cyita ku Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD).
