OIP-1.jpg

Karongi: Urubyiruko rwa Mubuga rurataka ibura ry’ibikoresho byo kwifashisha muri siporo

Rumwe mu rubyiruko rwo mu kagari ka Nyagatovu, umurenge wa Mubuga, mu karere ka Karongi ruhangayikishijwe n’ibura ry’ibikoresho byo kwifashisha muri siporo, ibintu ruvuga ko bisubiza inyuma impano zabo bagereranyije no mu y’indi mirenge.

Ibi babishingira ku kuba muri uyu murenge hagaragara urubyiruko rwinshi rufite impano zitandukanye ariko rwabuze aho zizamukira.

Uwihanganye Philippe utuye mu mudugudu wa Nyankira avuga ko asanzwe akina umupira w’amaguru ariko kubona ibikoresho byo kwifashisha nk’imipira bikiri ikibazo gikomeye.
Ati “Nk’ange nkina umupira w’amaguru (football) ariko usanga kubona ibibuga dukiniraho ndetse n’imipira yo kwifashisha bikitugora bityo bigatuma impano zacu zidindira.”

Akomeza avuga ko muri aka gace bafite ikibuga gito ndetse banagerageje kubimenyesha ubuyobozi kugira ngo cyagurwe, gusa amaso yaheze mu kirere.

Nsabimana Jean Paul wo mu kagari ka Nyagatovu aganira na ICK News yunze mu rya mugenzi we, nawe ahamya ko iwabo “Usanga abashinzwe urubyiruko batita ku nshingano zabo bitwaje ko nta raporo bari bubazwe n’inzego zo hejuru nko ku karere, bigatuma badakora neza ibyo bashinzwe.”

Uyu musore yongeraho ko nk’abakiri bato bagerageza gukora ibyo bashoboye ariko ubushobozi bukaba buke.
Ati “Twaragerageje duhanga ikipe yacu ariko bitewe n’ubushobozi budahagije ntitubasha kubona ibikoresho nk’imipira yo gukina n’imyambaro uko tubikeneye.”

Ikipe ya Gitonde n’imwe mu zibarizwamo urubyiruko rw’i Mubuga

Uretse aba, hari na Tuyishime Jean Eric wemeza ko urubyiruko rwo mu Mubuga rufite impano ariko rukomeje kugorwa no kutabona amarushanwa ahagije yo kwigaragarizamo, bigatuma impano zabo zimera nk’aho zipfukiranywe.

Icyo uru rubyiruko rwose ruhurizaho, ni ugusaba ko hasubizwaho Umurenge Kagame Cup muri aka gace kandi bikajya bihera mu midugudu nk’uko byahoze, kuko byabafashaga kumenyekanisha impano zabo.

Ikindi uru rubyiruko rusaba ngo ni uko bafashwa kubona ibyangombwa nkenerwa nk’imipira, ibibuga n’ibindi, kuko bo ubushake n’ubushobozi bwo gukuza impano zabo zikabagirira umumaro, by’umwihariko binyuze muri siporo, babufite.

Aganira na ICK News, Bwana Uwimana Phanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mubuga yavuze ko iki kibazo bakizi kandi ko k’ubufatanye n’akarere kiri gushakirwa umuti kuko basubijeho amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup bahereye mu midugudu.

Yagize ati: “Nk’uko twabisabwe n’akarere, vuba aha haratangira Umurenge Kagame Cup, amarushanwa kandi azahera mu midugudu tuzamuke no mu tugari kugera ku rwego rw’umurenge.”

Gitifu Uwimana yakomeje avuga ko hari gahunda yo kwagura ikibuga cya Nyankira, aho bizakorwa binyuze mu buryo bw’imiganda ku bufatanye n’urubyiruko, bikazakorwa bitarenze uyu mwaka.

Kugeza ubu mu murenge wa Mubuga habarurwa amakipe arenga atanu ndetse hari na gahunda yo gushinga andi.

Umwanditsi: Sibomana Athanase

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads