Antoni Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yavuze ko abatesha agaciro izina rya Kiliziya bitwaje ‘urwenya’ bakwiye kubihagarika kuko bifite ingaruka ku kwemera ndetse no ku bantu babikora.  

Karidinali Kambanda yavuze ibi mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo hasozwaga Inama y’Inteko rusange y’Abepiskopi yateranye kuva tariki 17 kugera 20 Ukuboza 2024.

Abajijwe ku cyo Kiliziya Gatolika ivuga ku banyarwenya ndetse n’abandi bantu bose bagoreka imihango ya Kiliziya mu izina ry’urwenya, Karidinali Kambanda yavuze ko harimo kubahuka cyane, bityo agasaba ababifite mu nshingano ko babigiramo uruhare kugira ngo bicike.

Yagize ati “Muri iki gihe hari ubuyobe bugenda bufata intera no kubahuka, babyeyi mudufashe kurera abana kuko iyo umwana ahawe uburere bwiza akamenya ibikorwa bitagatifu, akamenya kubaha amasakaramentu, hari aho atabasha kubahuka no kurenga nk’ibi tubona.”

Kardinali Kambanda akomeza avuga ko usibye gutegasha agaciro imwe mu mihango ya Kiliziya,  ngo kandi biteye isoni kubona umuntu yiyitirira inzego zitandukanye za Kiliziya.

Ati “Birababaje kubona abantu biyita abapadiri, kwigana Misa, kwambara imyambaro igenewe imihango Mitagatifu, ibi byose ni ibigaragaza kubahuka, ukutemera no gushaka gushitura abantu bafite ukwemera.”

Iby’uko Kiliziya yamaganira kure abigana imihango yayo bifashishije urwenya binagaragara mu myanzuro yavuye mu Nteko rusange y’Abepiskopi y’172.

Ni umwanzuro wa kabiri mu myanzuro 10 yafatiwe muri iyi nteko.

Uwo mwanzuro ugira uti “Abepiskopi barasaba bakomeje abatesha agaciro umurimo mutagatifu w’ubusaserdoti na misa babikina ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi, kubihagarika.  

Mu minsi ishize kandi, iki kibazo cyari cyagarutsweho na Musenyeri Smaradge Mbonyintege, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi uri mu kiruhuko cy’izabukuru agaragazako hari icyo Leta yakora kugira ngo abantu bareke kwangiza izina rya Kiliziya.