Kamonyi: Basabwe kubungabunga ibikorwaremezo byubatswe n’urubyiruko rusoje urugerero

Kimwe n’ahandi mu gihugu hose kuri uyu Gatanu taliki 28 Gashyantare 2025 mu Karere ka Kamonyi mu murenge wa Runda hasojwe Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 12 rumaze iminsi 43.

Ni bikorwa by’ubwitange bikorwa n’Urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye.

Uru rubyiruko rwo mu Karere ka Kamonyi rwubatse ibikorwa byinshi mu gihe cy’urugerero harimo n’isoko rito rizafasha abaturage mu guhahirana.

Bamwe mubaturage batangiye gucururiza muri iri soko bashima ibikorwa by’uru rubyiruko rwabubakiye isoko kuri ubu bakaba batakiruka imisozi bicwa n’izuba ndetse no kunyagirwa bya hato na hato.

Tuyisabe Jeanette utuye mu kagari ka Kabagesera mu murenge wa Runda aganira na ICK News, yagize ati: “Twari dusanzwe ducururiza mu masoko atandukanye izuba ritwica ndetse n’imvura itunyagira ariko turashimira izi ntore zo kabyara zitwubakiye iri soko none tukaba tubonye Aho tuzacururiza ntankomyi”.

Ibi kandi abihuriraho na Uwamahoro Valentine nawe uvuga ko aho bajyaga bacururiza hatari hasakaye ndetse ntanububiko bwahabaga bigatuma birukankana ibicuruzwa bikaba byakwangirika, ariko ubu bashimira urubyiruko rwitanze rukabubakira isoko rifite ibikenewe byose.

Ati: “Najyaga ncururiza muyandi masoko ntandika hasi rimwe na rimwe bakanyirukana ibyo nshuruza bikangirika, ariko ubu ndashima urubyiruko rwaduteturuye rukatwubakira isoko kandi rifite n’ububiko kandi bufungwa”.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Sylvere Nahayo yashimye urubyiruko rumaze iminsi ku rugerero anasaba abaturage kubungabunga ibikorwa byakozwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Sylvere Nahayo ageza ijambo ku batirage baje gutaha isoko rishya

Ati: “Turashimira urubyiruko rumaze iminsi ku rugerero kuko rwakoze ibikorwa by’indashyikirwa rwubaka ibikorwa bitandukanye nkuko byavuzwe ariko kandi turasaba n’abaturage kubibungabunga no kubifata neza kuko bizabafasha mu iterambere ry’abaturage bacu kandi nk’ubuyobozi tuzakomeza kubaba hafi”

Mu gihe cy’Iminsi 43 uru rubyiruko rumaze ku rugerero, mu Karere ka Kamonyi hubatswe iri soko rito ryo mu murenge wa Runda, Irerero, icyumba mpahabwenge, ibiro by’Akagari ka Kagina nako kabarizwa muri uyu murenge.

Isoko rya Kabagesera ryubaswe n’urubyiruko

Hubatswe kandi inzu 12 z’abatishoboye ndetse n’imihanda yose hamwe ingana na Kilometero 46.

Ibikorwa byose byakozwe ku rugerero mu Karere ka Kamonyi bifite agaciro ka Miliyoni  100,272,600 by’amafaranga y’u Rwanda.