Kuri iki Cyumweru, tariki 26 Gicurasi 2024 Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi yahaye ubutumwa Abakateshiste 52 bashya bo muri paruwasi zinyuranye zigize Kabgayi.

Ku nsanganyamatsiko igira iti “Mugende mwigishe amahanga yose”, guhimbaza umunsi mukuru w’umukateshiste byabereye muri Bazilika nto ya Kabgayi.

Musenyeri Balthazar mu butumwa bwe yibukije abakateshiste ko bakwiye guhuza ukwemera kwabo n’ibikorwa byabo bya buri munsi kandi bagakomeza kwigisha abakirisitu kumenya Ijambo ry’Imana.

Musenyeri Balthazar anagaruka ku mumaro munini abakateshiste bafitiye Kiliziya

Ati “Umusaruro musazwe muwutanga kuko nimwe mwigisha abantu ngo bamenye inzira y’umukiro ndetse mukanategurira abakirisitu amasakaramentu. Ku bw’ibyo rero turabashimira ubwitange mugaragaza.”

Akomeza agira ati “Mu bwitange bwanyu ndabifuriza amahirwe n’imigisha. Rero nimugende mwigishe, turahari ku bwanyu kandi muri kumwe n’Imana nk’uko yezu abivuga ati ‘ndi kumwe namwe kugeza ku ndunduro y’ibihe.’”

Ku ruhande rw’abakateshiste bahawe ubutumwa, bavuga ko bishimiye kuba bagiye kwigisha abandi bakristu inzira igana Imana.

Epiphanie Muhimpundu avuga ko yishimiye ubutumwa yahawe ndetse anashimangira ko afite intego yo gukundisha urubyiruko ubukateshiste.

Ati “Ndishimye cyane kuri uyu murimo mpawe kandi ngiye kwigisha ubutumwa bwa Nyagasani mpereye iwange mu rugo, mu baturanyi n’abandi dusengana.  Ikindi ni uko ngiye kwigisha urubyiruko kumenya amategeko ya Kiliziya. Ibyo nzabikora nyuze mu makoraniro bahuriramo nko mu bahereza, abasukuti, abasaveri n’abandi batandukanye, kugira ngo nabo bazavemo abakateshisite bazadusimbura.”

Ibi ni nabyo byagarutsweho na Munyurangabo uyobora Snatarali ya Mata wagize ati “Ni ishimwe ku muryango wanjye n’inshuti. Muri rusange, kuva nkiri umwana nakundaga kwigisha abandi, rero nshyiriye umuryango w’abana b’Imana ubutumwa bwiza kandi nzabigisha neza.”

Abakateshisite bahawe ubutumwa ni 52 barimo 27 bo muri Paruwasi Katederali ya Kabgayi mu gihe abandi 25 ari abo muri paruwasi zinyuranye zigize Diyosezi ya Kabgayi.