Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 13 Ukwakira 2025, itsinda rigizwe n’abantu batanu baturutse muri Ambasade ya Suède mu Rwanda, bari kumwe n’uhagarariye Fojo Media Institute, basuye Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) mu rwego rwo gusuzuma aho imikoranire imaze imyaka itanu igeze yashyizweho igamije guteza imbere imyigishirize y’itangazamakuru.

Iyi mikoranire ishingiye ku bufatanye hagati ya Fojo, n’Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho rya ICK.

Aba bashyitsi bakiriwe n’ubuyobozi bukuru bwa ICK ndetse n’abarimu bo mu Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho. Bahawe ishusho rusange ya ICK nk’ishuri rikuru ryigenga, banahabwa ibiganiro byagarutse ku byagezweho muri iryo shami, imishinga igikomeje ndetse n’inyungu zifatika zavuye muri iyi mikoranire.

Nyuma y’ibiganiro, aba bashyitsi basuye aho abanyeshuri bigira ubumenyingiro (pratique) harimo studio ya televiziyo, studio ya radiyo, n’ahatunganyirizwa amakuru yandikwa n’abanyeshuri kuri ICK News, bareba uburyo abanyeshuri bakoresha ibikoresho byifashishwa mu itangazamakuru.

Ubwo abashyitsi bari bageze muri studio ya radiyo ya ICK

Umuyobozi mukuru wa ICK, Padiri Prof. Fidèle Dushimimana, yagaragaje ko uru ruzinduko rwari rugamije gusobanukirwa n’imikorere ya ICK, by’umwihariko Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho, no kureba uko inkunga bahawe binyuze muri Fojo na Rwanda Media Programme yakoreshejwe.

Yagize ati: “Baje gusura by’umwihariko Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho kugira ngo bareba uko rikora, uburyo abanyeshuri biga, ndetse no kureba uburyo inkunga bagiye baduha binyuze muri Fojo na Rwanda Media Program, yakoreshejwe.”

Yakomeje ashimangira ko iyi mikoranire imaze gutanga umusaruro ugaragara, cyane cyane binyuze mu mahugurwa yahawe abanyeshuri, bikagaragarira mu myitwarire yabo mu gihe cy’imenyerezamwuga ndetse no kuba hari abamaze kubona akazi batararangiza amasomo.

Ati: “Umusaruro uragaragara. Hari abanyeshuri bamaze kubona akazi bataranasoza amasomo yabo.”

Oskar Karnebäck, wari uhagarariye Ambasade ya Suède muri uru ruzinduko, yashimye intambwe yatewe binyuze muri ubu bufatanye, anagaragaza isura y’itangazamakuru muri rusange mu Rwanda.

Oskar Karnebäck

Ati: “Twabonye iterambere rito rito mu bijyanye n’itangazamakuru ricukumbura. Ni intambwe nto ariko zigaragaza ko hari aho itangazamakuru rigeze hatigeze hibandwaho mbere. Umurongo u Rwanda rugezemo ni mwiza. Wenda twakwitega umuvuduko urushijeho mu gihe kiri imbere.

Ku bijyanye n’ahazaza h’ubu bufatanye, Karnebäck yasobanuye ko icyiciro kiriho ubu cya gahunga ya Fojo gishobora kuba kigeze ku musozo, bitewe n’uko politiki nshya ya Suède iri gutegurwa.

Yagize ati: “Tuzakomeza gushyigikira Fojo mu gihe gisigaye kitageze no ku mwaka. Nyuma yaho, tuzategereza politiki nshya iva muri guverinoma yacu.”

Umuhuzabikorwa wa gahunda ya Fojo mu Rwanda, Jonas Nyman, yagaragaje ko bashyira imbere ishoramari mu myigire ishingiye ku bumenyingiro mu itangazamakuru, nk’inzira yo kongerera abanyeshuri ubushobozi.

“Duhora duharanira gushyira imbaraga nyinshi mu bumenyingiro, kuko tuzi neza ko abanyeshuri b’amashuri yanyu bahabwa amasomo ya ‘theory’ ahagije.”

Jonas Nyman,Umuhuzabikorwa wa Fojo mu Rwanda

Yashimangiye ko Fojo izakomeza gufatanya na kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda mu gukemura ibibazo bikibangamiye umwuga w’itangazamakuru, birimo ikwirakwizwa ry’amakuru y’impimbano, kwigengesera gukabije mu gutara inkuru, n’ubushakashatsi buke mu itangazamakuru

Ati: “Turateganya gukomeza gufatanya n’amashuri mu bijyanye no kwigisha itangazamakuru… ariko tunashishikajwe no kongera imbaraga mu gufasha abanyamakuru bakora mu buryo bwiza kugira ngo batange ibikenewe kandi byujuje ubunyamwuga.”

Mu myaka itanu ishize, Fojo Media Institute yashyigikiye ICK binyuze mu gutanga inkunga y’amafaranga, ibikoresho bifasha mu myigire, amahugurwa, ndetse n’iterambere ry’ubunyamwuga ku banyeshuri n’abarimu. Iyo mikoranire yatumye Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho rikomera ku myigire ishingiye ku kubumenyingiro, bifasha abanyeshuri kunguka ubwo bumenyi.

Umwanditsi: Munezero Nicole