Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, Ikigo cy’igihugu gishinzwe gucunga ibiza muri Indoneziya cyatangaje ko byibuze abantu batandatu bapfuye bazize iruka ry’ikirunga cya Lewotobi Laki Laki giherereye mu gace ka Maumere mu cyirwa cya Flores.
Iki kirunga cyarutse nyuna y’uko mu ijoro rishyira ku wa mbere cyari cyagaragaje ibimenyetso, aho cyasohoye mu kirere ivu rishyushye rifite uburebure bwa metero 2000 (6.500).
Iri vu ryibasiye amazu menshi arimo n’ahatuye ababikira bo muri ako gace nk’uko byatangajwe na Firman Yosef, umuyobozi wa Lewotobi Laki Laki.

Ikigo gishinzwe imicungire y’ibiza muri Indoneziya kandi cyatangaje ko amakuru akomeje gucikana ku mbuga nkoranyamabaga avuga ko hapfuye abantu 9 atari yo ahubwo bo amakuru bafite ari uko bamaze kubona abantu 6 bapfuye gusa ko ibikorwa byo gushakisha abandi bigikomeje.
Ku wa mbere, Ubuyobozi bwo muri aka gace bwatangaje ko, iruka ry’ikirunga cya Lewotobi Laki Laki ryatangiye mu cyumweru gishize.
Ubuyobozi buvuga ko uko amasaha yagiye yicuma iruka ry’iki kirunga ryikubye hafi kabiri rigera ku bilometero 7 naho abantu bagera ku 10,000 batuye hafi yo mu gace cyarukiyemo bagirwaho ingaruka zikomeye zirimo no guhunga.
Ubwo ni ukuvuga abatuye mu gace ka Wulanggitang, mu midugudu ya Pululera, Nawokote, Hokeng Jaya, Klatanlo, Boru na Boru Kedang.
Ahandi ibikoma by’iki kirunga byageze ni mu Karere ka Ile Bura, aho kibasiwe imidugudu 4 harimo uwa Dulipali, Nobo, Nurabelen na Riang Rita, mu gihe mu Karere ka Titehena naho hibasiwe imidugudu ine harimo wa Konga, Kobasoma, Bokang Wolomatang na Watowara.

Ikirunga cyarutse ibikoma bivuye mu mwobo wacyo cyegeranya kandi imyanda yose yo muri ako gace bituma abaturage benshi bava mu byabo.
Agusta Palma, umuyobozi wa Fondasiyo ya Saint Gabriel ishinzwe gukurikirana amakoraniro ya Gatolika kuri iki kirwa yabwiye Associated Press dukesha iyi nkuru ko umwe mu babikira bakorana yapfuye undi arabura.
Palma yagize ati: “Ababikira bacu bagize ubwoba bitewe no kubona ibikoma by’iruka ry’ikirunga n’ibyotsi byateje umwijima.”
Amafoto na videwo byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga byerekanaga amatoni y’ibisigazwa by’ibirunga bitwikiriye amazu kugeza ku bisenge naho andi mazu yahiye yabaye umuyonga.
Si ubwa mbere mu gihe cya vuba ikirunga kirutse muri Indoneziya kuko ku wa 27 Ukwakira, muri uyu mwaka, ikirunga kitwa Marapi gihehereye mu ntara ya Sumatra cyarutse gusa nticyagira umuntru gihitana.
