Ese twe tuzira iki? Iki kibazo ni kimwe mu byakunze kwibazwa n’abo mu muryango wa Jean Paul Ntwali kubw’uburwayi bwo kutareba bwari bufitwe n’abantu umunani muri uyu muryango.
Umubyeyi Ntwali, uvuga ko yavukanye ikibazo cyo kutareba neza ariko akabura ubushobozi bwo kwivuza, yabyaye umwana wa mbere abona avukanye ikibazo nk’icye, uwa kabiri biba uko n’uwa gatatu avuka afite ikibazo cy’amaso.
Ntwali yakomeje kugerageza ngo arebe ko nibura yabyara umwana ureba neza ariko biranga arinda ageza imbyaro ndwi, bose bavukana ikibazo cy’amaso.
Indwara bose bari bafite ni uko bavukanye amaso atameze neza, ibizwi nka ‘malformation congénitale’.
Ubu burwayi nibwo butuma gupima urumuri rw’injira mu jisho bigabanuka ndetse n’ijisho rikaba rishobora guhuma burundu bitewe n’ubwiyongere bw’umuvuduko w’amazi mu jisho ibizwi nka ‘glaucoma’.
Nk’uko Ntwali yabibwiye ICK News, ngo indwara y’amaso yavukanye yananiwe kuyivuza kubera ubushobozi buke, ibyatumye uko imyaka yagendaga ishira ariko ubushobozi bwe bwo kureba bwagendaga bucyendera.
Icyakora nk’uko umuntu atamenya ikizamukiza aho gituruka, niko nawe yagize amahirwe yo kugerwaho n’Ibitaro by’Amaso, we n’abana be bemererwa guhabwa ubuvuzi bwihariye kugira ngo basubirane ukureba kwabo.
Tariki ya 15 Nyakanga 2025, niyo tariki abo mu Muryango wa Ntawali batazibagirwa kuko ari bwo binyuze mu bufatanye bukomeye hagati y’Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi, Umuryango wa ‘See You, n’Umuryango Nyarwanda w’Abagore bafite Ubumuga (UNABU), umuryango wa Ntwali wahawe ubuvuzi bw’amaso bwuzuye kandi nta kiguzi, bituma bongera kugira icyizere cyo kubona neza no kwizera ubuzima bwiza bw’ahazaza.

Nyuma yo guhabwa ubuvuzi n’Ibitaro by’amaso bya Kabgayi, uyu mugabo yagize ati: “Tukimenya ko tugiye kuza kuri ibi bitaro twagize ibyishimo byinshi cyane byo ku mutima, sinabona uko mbivuga.”
Yakomeje agira ati: “Nge nari mfite icyifuzo ku Mana, nyibwira nti Mana, iyi myaka maranye ubu bumuga, ndambuye amaso nkareba hanze , ibyange byose nabitanga.”
Birumvikana ko uyu muryango utari worohewe n’ubuzima kubera ikibazo cyo kutareba. By’umwihariko, umugore wa Ntwali ntiyari yorohewe no kwita ku bantu umunani bose bafite indwara y’amaso ituma abantu batabona neza.
Uwimana Anne Marie, umugore wa Ntwali avuga ko yatunguwe n’igitangaza. Ati “Numvise nishimye cyane, mbese birantangaza.”
Uyu mubyeyi yashimye urukundo umuryango we wagaragarijwe n’abakora mu Bitaro by’Amaso bya Kabgayi guhera ku munsi wa mbere babigeramo. Ati: “Hano twahasanze ubwitange, umurava n’umutima mwiza.”
Yongeyeho ati: “Twageze hano tutazi aho twerekeza, ariko nashimishijwe no kubona abantu bose hano batuyobora, bakatwereka aho tugana ndetse bakadufasha no mu bitubangamiye.”
Dr. Theophile Tuyisabe uyobora ibitaro by’amaso bya Kabgayi avuga ko ubufatanye hagati y’ibitaro ayobora, Umuryango ‘See you’, na UNABU aribwo bwatumye uyu muryango w’abantu umunani usubirana icyizere cyo kongera kubona.

Ati: “Umwe mu bafatanyabikorwa yatubwiye ko hari umuryango ufite ikibazo cy’ubushobozi bucye kandi ufite ikibazo cyo kutareba, rero duhita tuganira uburyo babatugezaho kugira ngo turebe uburwayi bafite.”
Dr. Tuyisabe akomeza avuga ko basanze uyu muryango, wo mu Ntara y’Iburasirazuba, umaze imyaka myinshi uhanganye n’uburwayi bw’amaso buhererekanwa mu bisekuru.
Ati: “Mu byibanze twabonye, ni uko bafite uburwayi bakuye mu bisekuru kuko abana bakuye uburwayi kuri se nawe utabona.”
Dr. Tuyisabe asobanura ko aba bantu “bavukanye amaso atameze neza, ibizwi nka ‘malformation congenital’ aho agace ko mu jisho kitwa ‘iris’ gafasha mu gupima urumuri rwinjira mu jisho batagafite, bikongeraho ko uturahure dufasha kureba tutari mu mwanya usanzwe.”

Akomeza avuga ko ibyo bigira ingaruka mu kureba ndetse bikanatuma ijisho rishobora guhuma burundu bitewe n’ubwiyongere bw’umuvuduko w’amazi mu jisho ibizwi nka ‘glaucoma’.
Umuyobozi w’Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi yakomeje asobanura ko nyuma yo kwakira aba barwayi basanze bamwe muri bo amaso yabo yaramaze kwangirika, ibyatumye hafatwa umwanzuro wo kubavura hakoreshejwe uburyo bwo kubaga, mu gihe abandi bakiri bato bo basanze indwara itarakomera bahabwa ubuvuzi busanzwe n’ibikoresho nk’amataratara, ibyo byanatumye bahabwa gahunda y’uburyo bazajya bakurikirwanwa kugira ngo mu gihe hagaragaye ikibazo kibashe gukemuka hakiri kare.

Dr. Tuyisabe yongeyeho ko usibye ubuvuzi bwakorewe uyu muryango, banabaganirije kugira ngo bamenye inshingano bafite zo gukurikirana gahunda zose bahawe n’abaganga.
Yaboneyeho gusaba abaturage kujya bisuzumisha indwara hakiri kare mu gihe mu muryango bakomokamo hari urwaye indwara y’uruhererekane.
Ati: “Niba mu muryango hari umuntu urwaye wagakwiye kumenya niba iyo ndwara ntaho ihuriye n’izihererekanwa mu bisekuru kandi ntiwabimenya utagiye kwa muganga ngo usobanuze.”
Nyuma yo kuvurwa, uyu muryango wasezerewe mu bitaro ariko uhabwa andi matariki (rendez-vous) y’igihe uzasubirira ku Bitaro by’Amaso bya Kabgayi kugira ngo uzakomeze gukurikinwa bityo bazakire neza.
Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi bifite uburambe bw’imyaka irenga 30 bitanga serivisi z’ubuvuzi bw’amaso, bisanzwe bikorana na ‘See You’ mu mishinga itandukanye yo kuvura abafite ibibazo by’amaso mu Rwanda nta kiguzi batanze.



