Imbamutima z’abivuriza ku Bitaro bya Nyabikenke

Bamwe mu baturage bivuriza ku Bitaro bikuru bya Nyabikenke biherereye mu Murenge wa Kiyumba mu Karere ka Muhanga bakomeje gushima servisi bahabwa n’ibi bitaro ndetse no kuba barabonye aho bivuriza badakoze urugendo rurerure.

By’umwihariko abavuga ibi ni abatuye mu bice by’imisozi ya Ndiza no hafi yayo mu Turere twa Kamonyi, Ngororero na Gakenke.

Nzamwitakuze Marie Chantal wo mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Kayenzi avuga ko ibi bitaro byabafashije cyane kuko mbere bakoraga ingendo ndende bajya gushaka serivisi z’ubuvuzi bitewe n’uko nta bindi bitaro byari bibegereye.

Nzamwitakuze Marie Chantal

Agira ati “Mbere iyo narwazaga umwana cyangwa umugore agafatwa n’inda namujyanaga i Rukoma cyangwa nkambuka Nyabarongo nkajya muri Gakenke ahitwa i Ruli bikatuvuna cyane rwose. Ariko kuri ubu byaroroshye kuko twahawe ibitaro byiza kandi bifite ubushobozi buhagije kuko byita ku barwayi bose kandi vuba. Ikindi kandi ntitukivunika nka mbere tujyana ababyeyi bagiye kubyara i Kigali ahubwo tubazana aha kandi bagahita babafasha mbese ubu twaranezerewe pe.”

Uwitwa Muhawenimana Liliose wo mu Murenge wa Kiyumba nawe avuga ko byari bigoye kubona ubuvuzi mbere yo kubakirwa ibitaro bya Nyabikenke kuko byasabaga ko bajya kwivuriza i Kabgayi.

Muhawenimana Liliose

Ati “Mbere twajyaga i Kabgayi kuba ariho twivuriza ariko bikaduhenda cyane hakaba nigihe tugerayo twarembye cyane kubera urugendo rurerure mbese twari dukomerewe ndetse akenshi ababyeyi bakanabyarira murugo, ariko ubu byaroroshye kuko dufite ibitaro hafi kandi tuboneramo serivisi zose dukeneye.”

Nk’uko bigarukwaho na Dr.Nkikabahizi Fulgence uyobora Ibitaro bya Nyabikenke, abatuye mu mirenge irimo Kiyumba, Kabacuzi, Rongi na Kibangu ndetse n’abaturutse mu turere nka Kamonyi, Ngororero na Nyabihu bashyizwe igorora.

Dr.Nkikabahizi Fulgence

Ati “Ni igikorwaremezo cyishimiwe n’abaturage bari bafite imbogamizi zo kutagira ivuriro hafi bigatuma bakora ingendo ndende zirimo izingana n’ibirometero 60 badafite n’ibinyabiziga bibatwara, gusa kuri ubu byarakemutse kuko begerejwe ibitaro.”

Muganga Nkikabahizi akomeza avuga ko kuri ubu ibi bitaro bitanga servisi zinyuranye zirimo kwakira abarwayi b’indembe, ubuvuzi bw’indwara zo mu mubiri, iz’abana, iz’amenyo, iz’amaso ndetse n’ububyaza.

Kugeza ubu, ibi bitaro byakira abarenga 150 ku munsi ndetse bifite ubushobozi bwo gucumbikira abarwayi 160.

Mu mwaka wa 2015 nibwo Perezida Paul Kagame, yemereye abaturage b’i Ndiza ibitaro kubera impungenge zo kwivuriza mu Ntara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba cyangwa muri magendu.

Ni ibitaro byuzuye bitwaye miliyari 7 Frw. Biri ku rwego rw’iby’Akarere, byabaye igisubizo ku barenga ibihumbi 110, bari basanzwe babona serivisi z’ubuvuzi bwisumbuye bagombye kujya mu yindi ntara.