Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kamonyi by’umwihariko mu tugari twa Muganza na Kabagesera barasaba ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) muri aka Karere gusaranganya amazi mu baturage ku masaha azwi kuko muri iki gihe amazi yabuze mu mavomero rusange ndetse n’abayagurisha bakaba bayahendaho.
Nk’uko bivugwa na bamwe mu baganiriye na ICK News, mu ntangiro za Kamena nibwo amazi yatangiye kuba ikibazo kuko ijerikani yaguraga amafaranga 50 ubu isigaye igura 200 kuko buri wese uyafite iwe mu rugo ayagurisha ku giciro ashatse.

MINANI Moise yagize ati “Ubundi mbere amazi akiza twayaguraga hagati y’amafaranga 30 na 50, ariko ubu nubwo amazi yaba ari muri robine, ijerekani tuyigura 100. Iyo amazi agiye rero, abayafite bayagurisha ayo bashaka hagati y’100 na 200 kuko baba barayabitse mu kigega. Kenshi dukunda kwivomera mu ngozabaturage bakaduca ayo bashaka kubera ko robine zo k’umuhanda nta mazi arimo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvere, avuga ko amazi akunda kugabanuka bitewe nuko mu gihe cy’izuba amazi akunda kuba macye, ariko bagiye gukorana na WASAC kugira ngo amazi agere ku baturage mu masaha bashobora kuvoma, aho kugira ngo abagereho nijoro ari nabyo bituma abavomesha ku mavomero rusange, bahitamo kuyavomera mu bigega byabo.
Ati “Mu gihe cy’izuba hazamo ikibazo kijyanye no gusaranganya ku buryo usanga hirya no hino hari ikibazo cyo kubura amazi. Ni ikibazo turimo gukurikirana ariko icyo dusaba nuko aho amazi agera, isaranganya rikorwa mu buryo bwiza ku buryo umuntu aba azi igihe amazi azira hanyuma akavoma amazi ashobora kumufasha mu minsi isigaye.”
Akomeza agira ati “Turimo turaganira na WASAC kugira ngo bajye barekura amazi mu mavomo rusange ku buryo amazi ageramo mu masaha abaturage bashobora kuvomaho.”
Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 (NST1), Guverinoma y’u Rwanda yari yiyemeje ko muri 2024, buri Munyarwanda azaba agerwaho n’amazi meza. Byari biteganyijwe ko umuturage azaba afite amazi meza ku ntera ya metero 200 mu mujyi, na metero 500 mu bice by’icyaro, intego itaragerwaho kugeza ubu.
