OIP-1.jpg

Ikipe ya Rutsiro FC yatandukanye n’Umutoza Okoko

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rutsiro FC ikina Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru mu Rwanda bwemeje ko bwamaze gutandukana n’uwari umutoza mukuru w’iyi kipe Okoko Godefrey kubera umusaruro muke ukomeje kumuranga.

Uyu mutoza ukomoka I Burundi yahawe inshingano zo gutoza Rutsiro FC ku itariki ya mbere Ukuboza 2022 asimbuye Haruna Ferouz nawe watandukanye n’iyi kipe kubera umusaruro muke.

Okoko yamanukanye  n’iyi kipe mu cyiciro cya kabiri umwaka ushize w’imikino.

Umuyobozi w’ikipe ya Rutsiro FC Nsanzineza Erineste yemereye ICK News ko yafashe umwanzuro wo kwirukana uyu mutoza kuri uyu wa gatatu tariki eshatu (03) Mata 2024 nyuma y’uko ubuyobozi busanze yari amaze iminsi yitwara nabi mu mikino aheruka gukina.

Yagize ati’’ amakuru niyo koko yarasezerewe, ku munsi w’ejo ndumva ribwo twamusezereye( kuwa gatatu), impamvu n’ijyanye n’imikino yakinnye mu minsi yashize, byagaragaraga ko ikipe itegera imbere ugereranyije no mu bihe byatambutse, tukaba twifuje rero ko twatandukana kugirango twongere kugaruka ku rwego twariho mbere’’.

Perezida Nsanzineza kandi yanakomoje ku mikinire y’uyu mutoza byagaragaraga ko ikemangwa byatumye yirukanwa akiri ku mwanya wa mbere.

Ati’’ umuntu ureba umupira kandi uzi iby’umupira, ni uburyo bw’imikinishirize wabonaga busa n’ubwahindutse kandi buduteye inkeke, ikindi urebye imibare nko mu mikino irindwi iheruka twatsinzemo ibiri gusa tunganya itanu, urebye aho irushwanwa rigeze , byashoboraga kuzaduteza ikibazo’’.

Ubuyobozi bw’iyi kipe butangaza ko ubu iyi kipe igiye kuba itozwa n’umutoza wungirije ariwe Ntamuhanga Tumaine Tity mu gihe batarabona umutoza mukuru.

Umutoza Okoko asize ikipe ya Rutsiro ku mwanya wa mbere n’amanota 44 ku munsi wa 20 wa Shampiyona y’icyiciro cya kabiri aho arusha ikipe ya Intare FC amanota abiri ndetse na ADDACX FC ya gatatu amanota arindwi.

Okoko yanyuze mu makipe atandukanye hano mu Rwanda nka Gicumbi, Amagaju, La Jeunesse na Mukura VS.

Umwanditsi: Muhirwa Plus

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads