Ejo ku wa 4 Ukuboza 2025 umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Madame Kayitare Jacqueline ari kumwe na Mukagasangwa Consolée, ushinzwe imiyoborere myiza mu Nama y’Igihugu y’Abagore, basuye abanyeshuri bo mu Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) babaha impanuro z’uburyo bakwiye kuba umusemburo wo kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye muri sosiyete.

Mukagasangwa Consolée yabwiye abanyeshuri ko ibitekerezo bigifitwe n’abantu bamwe na bamwe byo kumva ko umugabo ari we rufunguzo rw’ibyemezo bifatirwa mu ngo atari byo, ahubwo ko bakwiye kubihagarika bakimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu miryango yabo.
Yagize ati: “Iyo bavuze uburinganire n’ubwuzuzanye, uba ugomba kumva gahunda zigenewe umugabo n’umugore, umuhungu n’umukobwa, kuko bizabafasha hagati yabo kuzuzanya hatabayeho kumva ko ibi n’ibi ari iby’umuntu runaka bitareba undi.”
Mukagasangwa akomeza avuga ko kugira ngo ibi bigerweho bisaba ubufatanye bw’umugabo n’umugore cyangwa umusore n’umukobwa, nta n’umwe usigaye inyuma.
Ati: “Ibi bituma abantu barushaho kubana neza n’abandi, mu miryango, mu mashuri ndetse no mu bindi bikorwa bya buri munsi.”
Ku rundi ruhande, Meya Kayitare Jacqueline yagiriye inama uru rubyiruko z’buryo bakwiye kwitwara mu gihe mu muryango havutsemo intonganya.
Yagize ati: “Erega burya nta muntu ugira ibye mu muryango. Tugomba gukora ibishoboka byose tugasangira ibihari byose ntaguhishanya. tukumvikana ku gitekerezo turiho niba koko intego twese dufite ari imwe. Kuko iyo bitagenze gutyo, usanga hari ibintu mudahuje.”

Uru ruzinduko rwahujwe no kuzirikana iminsi 16 y’ubukangurambaga yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, icuruzwa ry’abantu ndetse no kwita ku bafite ubumuga. Aho muri uyu mwaka wa 2025 insanganyamatsiko igira iti: “Twubake Umuryango uzira Ihohotera.”
Raporo yo mu 2021 y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Ubuzima (OMS) yagaragaje ko buri mwaka abagore n’abakobwa miliyoni 736 bo ku Isi yose bakorerwa ihohoterwa ryo ku mubiri, irishingiye ku gitsina cyangwa irindi. Abo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ni bo benshi basagarirwa cyane. Iyi raporo igaragaza ko abagore n’abakobwa batangira guhohoterwa bakiri bato, aho umwe muri bane bari hagati y’imyaka 15 na 24 akorerwa ihohoterwa n’umuntu bafitanye umubano wihariye.