ICK yaremeye Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Kamena, Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK), binyuze muri gahunda yitwa ‘INTANGO Y’UBUDAHERANWA, ryoroje abaturage batatu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aba baturage batuye mu Karere ka Muhanga, bahawe inka eshatu kugira ngo nabo bikure mu bwigunge, nk’uko byagarutsweho na Padiri Prof. Fidèle Dushimimana uyobora ICK.

Uretse ibyo kandi, Padiri Prof. Fidèle Dushimimana, avuga ko iki gikorwa kiri mu rwego rwo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yasobanuye ko n’ubwo igikorwa cyo Kwibuka31 ku rwego rwa ICK cyabaye ku wa 22 Gicurasi, bitari bihagije, ahubwo ko hanatekerezwaga uburyo abagize umuryango mugari wa ICK bafata mu mugongo abarokotse.

Ati: “Nyuma y’igikorwa cyo kwibuka, twatekereje ko kwibuka gutyo bidahagije, ni ko kubaka ubushobozi bwo kuremera ababuvukijwe, abo rero tuba tugomba no kubaba iruhande tukiyubaka ariko tugafatanya no kubaka abandi.”

Padiri Prof. Dushimimana avuga ko igitekerezo cyashibutse mu banyeshuri

Padiri Prof. Dushimimana yashimangiye ko iki gikorwa kigaragaza ko ICK atari aho batangira ubumenyi gusa ahubwo ko “dufite n’indangagaciro zo kubana n’abandi no gufatanya mu bushobozi dufite.”

Yasobanuye ko igitekerezo cyashibutse mu banyeshuri, ibyo Padiri asobanura agira ati: “Tubatoza ko aribo bagomba gufata iya mbere ubundi tukabashyigikira.”

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Jacqueline Kayitare yashimye ubuyobozi n’Umuryango mugari wa ICK ku gitekerezo bagize cyo kuzirikana abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yashimangiye ko iminsi 100 yo kwibuka, aba ari igihe kitoroheye abarokotse Jenoside, bityo ko aba ari umwanya mwiza wo kubaba hafi.

Mayor Kayitare yakomeje avuga ko iki gikorwa uretse gufasha abarokotse Jenoside, gitoza abato gukomera ku bumwe.

Ati: “Ni ikimenyetso kitugaragariza ko n’ejo hazaza h’uru Rwanda, bazaba bagikomeye ku bumwe bwacu, no gukomeza kuzirikana amateka kugira ngo ibyabaye bitazongera.”

Pierre Kanangire, uyobora komite y’abanyeshuri bahagarariye abandi muri ICK (AGE-ICK), bakaba baranagize uruhare runini mu gutegura iki gikorwa, yashimye ubuyobozi bwa ICK bwashyigikiye iki gitekerezo ndetse n’abandi bose bitanze kugira ngo gishoboke.

Pierre Kanangire, uyobora komite y’abanyeshuri bahagarariye abandi muri ICK (AGE-ICK)

Yashimangiye ko iki gikorwa gitanga ishusho y’umunyeshuri urererwa muri ICK, n’ubushake bafite mu kurwanya ibitanya Abanyarwanda.

Ati: “Ni ikimenyetso kigaragaza umurava dufite mu kurwanya icyatanya Abanyarwanda ndetse no gushyigikira imiryango itishoboye y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tubaba hafi mu bikorwa bitandukanye.”

Sinabona icyo nakwitura ICK ariko nzitura mugenzi wanjye

Abaremewe bashimiye ICK, bavuga ko inka bahawe zigiye kugira uruhare mu guhindura imibereho yabo.

Adelphine Mukanyandwi utuye mu Murenge wa Shyogwe ati: “Iyi nka igiye kumpindurira amateka kuko izajya impa ifumbire, bityo nanjye neze.”

Mukanyandwi avuga ko uretse kubona ifumbire azanabona amata.

Ati “Baravuga ngo uguhaye inka umwiture. Sinabona icyo nakwitura ICK ariko nzitura mugenzi wanjye nawe utabona ifumbire.”

Nsabimana Eugene nawe yagize ati: “Iki gikorwa kiradushimishije cyane. Nyuma ya Jenoside, twagize ubwigunge ariko kuko igihugu cyakomeje kutwitaho, ibigaragarira no muri iki gikorwa tubonye cyateguwe na ICK.”

Aba borojwe bashimangiye ko batagiye korora bonyine kuko bazibuka n’abandi nabo bakazaboroza.

Ubuyobozi bwa IBUKA mu Karere ka Muhanga buvuga ko muri iki gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abarokotse bo muri aka karere bamaze kuremerwa, aho bamwe borojwe inka, abandi bahabwa igishoro cyo gutangiza ibikorwa bibyara inyungu, ibiribwa, gusanirwa amazu, n’ibindi.

English version