ICK yakiriye abanyeshuri bazarihirwa na Chancen International

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 24 Ugushyingo, Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) ryakiriye abanyeshuri 454 bahawe buruse n’umuryango Chancen International yo kwiga mu mashami atandukanye arimo itangazamakuru.

Aba banyeshuri bahawe buruse yo kwiga binyuze muri gahunda ya Chancen International yitwa “Iga ubu, uzishyure nyuma”, barimo 132 bagiye kwiga Iterambere ryo Kurengera Ibidukikije (Environmental Management), 113 baziga itangazamakuru (Journalism), 122 baziga Inozamubano (PR), n’abandi 87 baziga Iterambere ry’Ibyaro n’Imijyi (Rural and Urban Development).

Abanyeshuri 454 nibo bahawe buruse yo kwiga muri ICK kuri iyi nshuro

Umuyobozi ushinzwe abanyeshuri muri ICK, Uwineza Jeanne, yavuze ko ari iby’agaciro kwakira aba banyeshuri kandi ko biteguye gutanga uruhare rwabo mu kubaha ubumenyi buzabagirira umumaro.

Yagize ati: “Twishimiye kwakira aba banyeshuri bashya, tunabashimira kuba bifuje kutugana, kandi natwe tuzashyiraho uruhare rwacu kugira ngo babone ubumenyi bukenewe kuko nibwo baje guhaha.”

Yakomeje kandi asaba aba banyeshuri kwiga babishyizeho umutima, kandi bakarangwa no kugira ikinyabupfura kuko ari cyo musingi wo kwiga neza no gutsinda.

Nyuma yo guhabwa ikaze no kuganirizwa, aba banyeshuri bashya batemberejwe amashuri bazigiramo n’bindi bice bitandukanye bigize ICK.

Abanyeshuri bashya batemeberejwe mu isomero (Library)

Abanyeshuri bashimira amahirwe bahawe

Aba banyeshuri bavuga ko bashimira cyane ICK na Chancen International babafashije gutuma inzozi zabo ziba impamo.

Mugisha Elie, ugiye kwiga Ishami rya Environmental Management, yavuze ko yahoze yifuza kwiga muri kaminuza ariko ubushobozi bukamubera imbogamizi, bityo akishimira amahirwe abonye

Yagize ati: “Nashatse kwiga kaminuza igihe kirekire ariko ubushobozi buba ikibazo. Ndashimira ICK na Chancen International kuko bampaye amahirwe kandi niteguye kuyabyaza umusaruro.”

Niyizukuri Divine, ugiye kwiga Iterambere ry’Imijyi n’Icyaro, yavuze ko kuri we kubona amahirwe yo kwiga muri ICK ari intambwe ikomeye mu rugendo rwe rwo kwiyubaka.

Ishimwe Fabrice, uziga Itangazamakuru, yavuze ko kwiga iri shami bihenze, bityo ko kwiga byari bigoranye mbere.

Yagize ati: “Ubusanzwe kwiga amashami nk’aya birahenda, bityo kuyigondera ntibyoroshye, rero ndashima ICK ku bufatanye na Chancen Interanational bo baduhaye amahirwe kuko kubasha kwiga nirihira ubwange byari bigoye, ariko ubu ngiye kwiga nta kibazo mfite.”

Ni ku nshuro ya kabiri ICK yakiriye abanyeshuri baziga ku ngunguzanyo ya Chancen International kuva ibi bigo byombi byagirana amaserano y’imikoranire muri Gashyanare 2025. Ku nshuro ya mbere y’aya masezerano, abanyeshuri basanga 300 nibo bakiriwe na ICK mu kwezi kwa Gatatu.

Abanyeshuri bashya beretswe aho ICK News ikorera