Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko mu myaka 22 Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi rimaze, rikomeje gutanga umusanzu ufatika mu Iterambere ry’Akarere ka Muhanga.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi w’aka Karere Madamu Kayitare Jacqueline kuri uyu wa 31 Kanama 2024 mu muganda ngarukakwezi wabereye mu Kagari ka Gifumba, Umurenge wa Nyamabuye ho mu Karere ka Muhanga.

Ni umuganda wari wanitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa ICK Padiri Prof. Fidèle Dushimimana ari kumwe na bamwe mu banyeshuri ba ICK.

Muri uyu muganda, Umuryango w’abanyeshuri bahagarariye abandi (AGE-ICK) ku bufatanye n’Umuryango utegamiye kuri Leta ‘Family Development Organization’ bishyuriye abaturage 150 batishoboye ubwisungane mu kwivuza.

Mu kiganiro na ICK News, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Madamu Kayitare yahamije ko ICK ifite uruhare runini mu iterambere rya Muhanga.

Bimwe mu byo Mayor Kayitare agarukaho birimo kuzamura igipimo cy’imyumvire ku burezi n’uburere muri aka karere n’ibindi.

Ati “Byonyine kumva ko mu karere harimo kaminuza bisobanuye byinshi kuko ubu igipimo cy’imyumvire ku bumenyi n’uburezi cyarazamutse cyane ku rugero rushimishije, ni umusanzu ukomeye kandi dukomeza no gushimira cyane Diyosezi ya Kabgayi kuba yarashoboye kutubonera iyi kaminuza.”

Mayor Kayitare akomeza avuga ko uretse kuba ICK ifatanya n’akarere mu bikorwa binyuranye by’iterambere, inatuma ubuyobozi bw’akarere bumenya ibibazo bihari n’uburyo byashakirwa ibisubizo biturutse ku bushakashatsi bukorerwa muri ICK.
Uyu muyobozi kandi yongeyeho ko kuba buri mwaka muri aka karere haza abanyeshuri baturutse mu mpande zinyuranye z’u Rwanda bifite icyo bisobanuye kuko imibereho yabo ihindura ubukungu bw’aka karere.

Ati: “Iyo tubona abantu basaga 2000 buri mwaka baza hano, bifite icyo bisobanuye kuko imibereho yabo hano ihindura ubukungu bw’aka karere.”

Iby’umusanzu ICK itanga byanagarutsweho na Padiri Prof. Dushimimana uvuga ko intego za ICK atari ugutanga ubumenyi no gukora ubushakashatsi gusa ko ahubwo harimo no kugira umumaro mu iterambere ry’imibereho y’abaturage batuye hafi y’aho ishuri riherereye.

Ati “Ishuri ryacu rifite intego 3 harimo kwigisha no gutanga ubumenyi, gukora ubushakashatsi, no kugira uruhare mu iterambere ry’abaturage batuye hafi y’aho iri shuri riherereye. Uyu munsi rero twaje kubagaragariza ko iterambere ryanyu nk’abaturage batuye hano natwe ritureba.”
Agaruka ku musanzu abanyeshuri ba ICK bahisemo gutanga mu kwishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza, Padiri Prof. Dushimimana yavuze ko ari igitekerezo cy’abanyeshuri ubwabo ariko anaboneraho kwizeza abitabiriye uyu muganda ko ubuyobozi bwa ICK muri rusange buzakomeza gutanga umusanzu mu bikorwa binyuranye bw’akarere.

Bwana Cedric Niyonkuru uyobora AGE-ICK avuga ko batekereje kwishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza bitewe nuko ubuzima ari ryo shingiro.

Ati “Twaratekereje dusanga nta kintu na kimwe umuntu yakora adafite ubuzima bwiza, dutekereza ko umuntu nubwo yaba akennye ariko abasha kubona ubuvuzi ashobora kugira ibyo agerageza ubuzima bukamera neza. Ibi byatumye dufata umwanzuro wo gukusanya ubushobozi ngo nibura tugire abo twishyurira mutuelle.”
Nshimiyimana Pierre Celestin uyobora Umuryango FDO igamije kwita ku muryango avuga ko bahisemo gufatanya n’abanyeshuri biga muri ICK mu gikorwa cyo kwishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza mu rwego rwo kongera imbaraga mu bukangurambaga bwo gukangurira abaturage kwitabira gahunda yo kwishyura ubwisungane.

Amafranga yakusanyijwe mu kwishyurira abatishoboye angana n’ibihumbi 450,000Frw.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Madamu Jacqueline Kayitare ashima uruhare rwa ICK mu iterambere ry’Akarere ka Muhanga
Padiri Prof. Dushimimana Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Gatolika rya Kabgayi
Hishyuwe ubwisungane mu kwivuza bw’abantu 150 bungana n’ibihumbi 450.000
Cedric Niyonkuru, Umuyobozi wa AGE-ICK
Nshimiyimana Pierre Celestin uyobora Umuryango FDO igamije kwita ku muryango