Kuri iki cyumweru tariki 01 Nzeri 2024, mu Karere ka Burera na Gicumbi hateganyijwe gutangira irushanwa ryo gusiganwa ku magare ryiswe ‘Umusambi gravel Race, rizakinwa mu byiciro bitatu bitandukanye.
Ibi byiciro ni mu bagabo n’abagore birimo ababigize umwuga, abatarabigize umwuga ndetse n’urubyiruko. Harimo kandi n’abifashisha amagare asanzwe azwi nka Pneus Ballons (Matabaro).
Abasiganwa mu cyiciro cy’ababigize umwuga bazasiganwa bakoresheje Umuhanda wa Butaro-Miyove-Ibanda-Butaro mu ntera ingana n’ibiromotero 89.1Km.
Icyiciro cya kabiri cy’abatarabigize umwuga bazasiganwa baturutse Ibanda-Butaro ku ntera y’ibirometero 46KM, naho Icyiciro cya gatatu cy’urubyiruko bo bazakoresha amagare azwi nka pneus ballons bazasiganwa ku ntera y’ibirometero 37km.

Iri siganwa rizabera mu turere twa Gicumbi na Burera kuko aritwo dukora ku gishanga cya rugezi, rikaba ritegurwa hagamijwe kubungabunga inyoni z’Imisambi ziherereye muri iki gishanga gifatwa nk’ubuturo bw’izo nyoni kikaba kandi gifatwa nk’igicumbikiye ¼ cy’inyoni zose z’Imisambi ziri mu Rwanda.

Iri siganwa rizaba ari ku nshuro ya kabiri dore ko iry’umwaka washize ryegukanwe na Samuel Niyonkuru akurikirwa na Didier Munyaneza. Ku ruhande rw’icyiciro cy’abagore ryegukanwe na Nirere Xaverine.
