Hashize imyaka irenga 30, Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi bishinzwe. Ni ibitaro byashinzwe mu mwaka w’ 1993 mbere gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Igitekerezo cyo gushyiraho ibi bitaro cyaje nyuma y’uko Minisiteri y’ubuzima , Umuryango wa Christian Blind Mission ndetse na Diyosezi ya Kabgayi basanze hari abaturage batuye mu Ntara y’amajyepfo batabashaga kubona ubuvuzi bw’amaso.
Uretse ibyo kandi, indwara y’amaso yari mu ndwara zirengagizwaga cyane muri ako gace.
Nyuma yo kubona ibyo bibazo bitandukanye, biyemeje gushyiraho ibi bitaro ngo bifashe abo baturage batabashaga kugerwaho n’iyo serivisi.
Nk’ibindi bigo byose, ibi bitaro byari bigishingwa byagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko bitabashaga kubona inzobere zihagije zo gufasha abarwayi byakiraga. Ibi kandi byazaga byiyongera ku kibazo u Rwanda rwari rufite cyo kugira inzobere nke mu buvuzi bw’’amaso.
Ibyo byatumye imikorere y’ibi bitaro ishingira cyane ku baganga baturukaga mu mahanga cyane cyane ku mugabane w’Iburayi. Byongeye kandi, amikoro byakoreshaga yo yavaga mu nkunga z’abaturage, ndetse n’amafaranga yatangwaga na Diyoseze ya Kabgayi.
Mu kiganiro na ICK News, Dr. Tuyisabe Theophile uyobora Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi yagarutse ku bihe bigoye ibi bitaro byanyuzemo kugira ngo bibe biri ku rwego biriho ubu.
Dr. Tuyisabe yagize ati “Ku ikubitiro ibi bitaro byatangiye ari kamwe mu dushami tugize ibitaro bya Kabgayi ndetse amikoro yari make kuko no kugura ibikoresho bigezweho byari bigoye cyane.”
Agaruka ku kijyanye n’uko ibitaro byari bishingiye ku baganga baturuka mu mahanga, Dr. Tuyisabe yagize ati“Hagati ya 2002 na 2008, umuganga umwe uturutse mu mahanga (mu Burayi) yarazaga agakora nk’ukwezi kumwe ubundi akongera akagenda , nyuma haza kuza undi muzungu wamaze nk’imyaka 5 cyangwa itandatu nawe aragenda.”
Nyuma y’icyo gihe nibwo batangiye koherezwa Abanyarwanda kwiga mu bihugu byo hanze nko muri Zambiya kugira ngo bagaruke bafashe mu kuvura amaso.
Dr. Tuyisabe ahamya ko iterambere rikomeye ryabaye igihe Kaminuza y’u Rwanda yaguraga gahunda zayo z’ubuvuzi ikubiyemo amahugurwa y’inzobere mu kuvura amaso. Ni gahunda yatanze umusaruro ufatika igaragaza impinduka mu gufasha u Rwanda kugabanya buhoro buhoro gushingira ku baganga baturutse mu mahanga.
Ati “Ninjiye mu bitaro ndi umukozi uhoraho mu 2016, nyuma y’imyaka myinshi dushingira ku ku baganga bo hanze. Nishimiye kuvuga ko maze imyaka umunani ndi hano.”
Umumaro w’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi
N’ubwo Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi byatangiye mu nzira igoye, abafatanyabikorwa babyo bagize uruhare rukomeye mu gutanga servisi z‘ubuvuzi ziteye imbere ku barwayi bo hirya no hino mu Rwanda no mu mahanga.
Ku bafatanyabikorwa bo mu Rwanda, Dr. Tuyisabe yagize ati “Turashimira cyane abafatanyabikorwa ba hano mu Rwanda ku ruhare bagize mu gushyira ibi bitaro ku rwego biriho ubu. Mu bo dushimira harimo Minisiteri y’Ubuzima na Diyosezi ya Kabgayi.”
Uretse abo kandi Dr. Tuyisabe yakomeje ashima abafatanyabikorwa bo mu mahanga barimo Light for the World, Christian Blind Mission na See you Organization.
Ubu bufatanye bwafashije Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi kubona ibikoresho by’ubuvuzi bigezweho, mu buryo bwo guhugura abaganga, no gutera inkunga kubaga bigezweho.

Dr. Tuyisabe yagize ati “Ibikoresho byo kuvura amaso no kubitunga birahenze, ariko niho haza imiryango nka Light for the World. Bagize uruhare runini mu gufasha ibitaro gukomeza gutanga serivisi nziza.”
Undi musanzu utangwa n’abafatanyabikorwa harimo kwishyurira ikiguzi cy’ubuvuzi abarwayi batishoboye no gutera inkunga ibikorwa byo kwegera abarwayi kugira ngo babone serivisi biboroheye kandi badatanze amafaranga y’ingendo.
Kugeza ubu, Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi bifite inzobere 6 mu buvuzi bw’amaso zihoraho. Aba baganga barimo Abanyarwanda 5 n’Umunyamahanga 1.
Kuri ubu kandi, ibi bitaro bitanga serivisi zirimo gusuzuma amaso, kuyoza, kubaga, no kuvura abafite ubumuga bwo kutabona bakongera kubona neza.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ibi bitaro bugaragaza ko kuva byashingwa mu 1993, bimaze kubaga ndetse bikanafasha kongera kubona abarwayi barenga 623 batishoboye bo mu Rwanda no mu mahanga.
Ubaye ukeneye kumenya amakuru ahagije kuri servisi zitangwa n’Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi wabasura kuri, https://www.keu.rw/
Ubaye ufite igitekerezo cy’inkuru wumva twakoraho mu buryo bwimbitse cyangwa inyunganizi ushaka kuduha, twandikire kuri ickjournalism@gmail.com
