Kuri uyu wa Kane, tariki ya 28 Ugushyingo 2024, imbaga y’Abakristu Gatolika bo mu Rwanda no hanze yarwo, bakoraniye ku butaka butagatifu bwa Kibeho mu rwego rwo guhimbaza isabukuru y’imyaka 43 y’amabonekerwa yahabereye n’ umunsi mukuru wa Bikira Mariya.

Uretse abakristu bo mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku isi, ibi birori byanakoranyije Abepisikopi n’Abasaseredoti baturuka mu bihugu bitandukanye cyane byiganjemo ibyo muri Afurika.
Muri bo, harimo abaje mu nama ya komite ihoraho y’ihuriro ry’inama z’Abepiskopi muri Afurika na Madagasikari (SECAM) yateraniraga mu Rwanda kuva tariki 25 Ugushyingo 2024. Aba bari barangajwe imbere na Musenyeri Stephen Dami Mamza, Visi Perezida wa SECAM.
Mu butumwa bwe, Antoni Karidinali Kambanda wayoboye Igitambo cya Misa akaba yanahimbazaga isabukuru y’imyaka ine agizwe Karidinali, yibukije abakristu urukundo Imana yakunze abantu ibohereza umwana wayo w’ikinenge kugira ngo aze abacungure.

Yasobanuye ko uku kwemera kugora abantu benshi bazi ikuzo ry’Imana n’ubuhangange bwayo.
Yagize ati “Kumva uburyo Imana ifite ijuru n’isi mu biganaza byayo, ubuhangange bwayo, nta n’ubwo yakwirwa mu isi. Ariko kubera urukundo rwayo, yigize umuntu aba umwe muri twe.”
Yakomeje agira ati: “Ukwemera kwa gikristu rero ni ukwemera ko Imana yigize umuntu muri Yezu Kristu.”
Karidinali Kambanda yakomeje asaba Abakristu ko “kwemera ko Imana y’igize umuntu bikwiye kujyana no kwemera ko Bikira Mariya yamubyaye akaba ari nyina w’Imana.”
Ku bijyanye n’amabonekerwa y’i Kibeho, mu myaka 43 ishize, Karidinali Kambanda yavuze ko mu mateka ya Kiliziya, Bikira Mariya yagiye akora ibitangaza bikomeye akabonekera abantu, afite ubutumwa bw’ijuru ashaka kubagezaho.
Ati “Bikira Mariya yagiye abonekera abantu afite ubutumwa bw’ijuru ashaka kubagezaho mu bihe binyuranye, abibutsa ingingo z’ukwemera bibagiwe cyangwa se ababurira kugira ngo bahindure imyitwarire yabo mu mibano yabo n’Imana no mu mibano hagati yabo.”
Yongeyeho ko ubutumwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho bwari ubwo kuburira isi, ubwo yagiraga ati, “Isi imeze nabi cyane, yigometse ku Mana, ntigikurikiza amategeko y’Imana, kubera iyo mpamvu ikaba igiye kugwa mu mwobo.”
Karidinali Kambanda yasabye Abakristu gukurikiza ibyo Bikira Mariya yabasabye ubwo yabonekeraga i Kibeho.
Ati “Nyina wa Jambo yahamagariye abantu bose kubaho bakurikiza imigenzo myiza ya gikiristu no kuba maso kuko ubuhakanyi buzaza bwiyoberanyije.”

Ibi birori byanahujwe no gutaha umuyoboro mushya w’amazi yo gufasha abakristu ibihumbi bakorera urugendo nyobokamana kuri ubu butaka butagatifu. Ni umuyoboro wubatswe ku bufatanye n’Abakristu b’Umujyi wa Balderschwang mu Budage na Diyosezi ya Gikongoro.
Bikira Mariya yatangiye kubonekera abakobwa batatu bigaga mu Ishuri ryisumbuye ry’abakobwa rya Kibeho, ku musozi wa Nyarushishi mu Karere ka Nyaruguru mu 1981 kugeza mu 1989.
Aba bakobwa ni Mumureke Alphonsine, Marie Claire Mukangango na Natalie Mukamazimpaka.

Amafoto: KINYAMATEKA