Ibihumbi 250,000 bari i Vatikani mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro ubutumwa bwa Papa Leo XIV

Mu minota mike iri imbere, i Vatikani mu Rubuga rwa Bazilika ya Mutagatifu Petero hagiye kubera Misa yo kwimika ku mugaragaro Papa Leo XIV nk’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi.

Ni umuhango biteganyijwe ko witabirwa n’abarenga ibihumbi 250,000 barimo n’abanyacyubahiro benshi batandukanye nka Visi Perezida wa Amerika, JD Vance,

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy; Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney, Igikomangoma cy’u Bwongereza Edward n’abandi bari bube bahagarariye ibihugu 151.

Muri ibi birori biteganyijwe uyu munsi, abantu benshi biteze kwihera ijisho ibice binyuranye biri burange uyu muhango by’umwihariko kwambika Papa Leo XIV impeta y’Umurobyi ndetse na Pallium

Pallium

Pallium ni umwambaro wa liturijiya ukorwa mu bwoya bw’intama ukaba ugaragaza ishusho y’Umushumba Mwiza wikorera intama yazimiye ku bitugu bye.

Nk’uko Simiyoni wa Tesaloniki yabisobanuye mu gitabo De sacris ordinationibus, Pallium yerekana Umukiza wakijije muntu, “akitwikorera ku bitugu nk’intama yazimiye, akatugarurira Imana Data abinyujije mu rupfu rwe ku musaraba n’izuka rye.”

Pallium yambarwa hejuru y’igishura, ikazengurutswa ku bitugu. Ifite uduce tubiri tw’umukara tugera imbere n’inyuma, ndetse n’imisaraba itandatu y’umukara—ine kuri pallium ubwayo n’indi ibiri kuri twa duce tw’umukara.

Ibanza imbere n’inyuma n’imisumari itatu ya zahabu, isobanura imisumari itatu Yezu yabambweho.

Impeta y’Umurobyi

Impeta y’Umurobyi ni ikimenyetso cyihariye cy’uruhare Umupapa asigarana nk’Umusimbura wa Petero Intumwa. Iyo mpeta yitwa gutyo ishingiye ku nkuru y’igihe Petero yemeye ijambo rya Yezu, akurura inshundura yuzuye amafi ku mucyo w’igitangaza. Impeta ikaba isobanura ikimenyetso cy’icyizere Umukiza yahaye Petero, ubwo yanamugiraga umurobyi w’abantu.

Uko umuhango uri bugende

Biteganyijwe ko umuhango uri butangirire muri Bazilika ya Mutagatifu Petero, ku mva ya Mutagatifu Petero Intumwa.

Papa mushya, ari kumwe n’Ababayobozi ba Kiliziya zo mu Burasirazuba, aramanuka ajye gusengera ku ku mva ya Petero, aho anaterera icyotezo. Uyu mwanya uragaragaza ubusabane bukomeye hagati y’Umushumba wa Roma n’Intumwa Petero, watanze ubuzima bwe ahamya ukwemera kwe, hafi y’aho hantu nyir’izina.

Abadiyakoni babiri barafata Pallium, Impeta y’Umurobyi, n’igitabo cy’Inkuru Nziza, babikomezanye mu mutambagiro werekeza mu rubuga rwa Bazilika, ahateguwe Alitari ari naho Misa iri bubere.

Papa Leo wa XIV arasohokana n’abayobozi ba Kiliziya n’abandi, baririmba indirimbo ya Laudes Regiae—indirimbo isaba ubuvugizi bwa Papa batagatifu, abahowe Imana, n’abandi batagatifu ba Kiliziya ya Roma.

Ku muryango wa Bazilika haraba hamanitsemo ishusho igaragaza igitangaza cy’amafi menshi Petero yarobye nyuma yo gukurikira itegeko rya Yezu. Iryo shusho rifite inkomoko mu bihangano byakozwe na Raphaël mu kinyejana cya 16, ubu kibitse mu Ngoro z’i Vatikani.

Ahegereye Alitari haraba hari Ishusho ya Bikira Mariya.

Nyuma y’Ivanjiri, Abakaridinali batatu baturuka ku migabane itandukanye (abadiyakoni, abapadiri n’abepiskopi) baregera Papa.

Uwa mbere aramwambika Pallium; uwa kabiri amusabire kugira ngo Imana imubere hafi mu buyobozi bwe; uwa gatatu amusabira kugira ubutumwa bwa Kirisitu “Umushumba n’Umwepisikopi w’imitima yacu” imbere ye, mbere yo kumuha Impeta y’Umurobyi.

Uyu mwanya urarangizwa n’isengesho risaba Roho Mutagatifu kugira Papa mushya intwari ariko wicisha bugufi, kugira ngo agumane ubumwe mu bakristu.

Papa Leo wa XIV araha umugisha abakoraniye mu rubuga rwa Bazilika ya Mutagatifu Petero akoresheje Bibiliya, maze hatangwe amashyi ya “Ad multos annos!”mu Kigiriki, bisobanura “Imyaka myinshi!”

Nyuma y’ibyo, harakurikiraho umuhango w’ikirango cy’ukwemera no kurahira, aho abantu 12 bahagarariye ibyiciro bitandukanye by’abagize Kiliziya ku isi hose basezeranya Papa kumwumvira no kumushyigikira.

Nyuma yaho, Papa Leo wa XIV aratanga inyigisho ya misa ye ya mbere nk’Umushumba wa Kiliziya.

Igitambo cy’Ukaristiya kirakomeza.

Mbere y’uko ibirori birangira, Papa aragira icyo abwira imbaga iteraniye i Vatikani, hateho kuririmba Regina Caeli, nyuma Papa Leo XIV atange umugisha w’umunsi mukuru, asaba Nyagasani kurengera uruzabibu rwe.

About Philos Muhire 180 Articles
Classical music Trainer(Organiste), Journalist by profession! Favorites: Politics, Entertainment(Music& Sports). Primo Dei & Deus Omnes