BAL2025: APR BBC na Al Ahli Tripoli zatangiye neza imikino ya Nile conference

APR BBC yabonye intsinzi ya mbere mu Itsinda rya Nile Conference rya Basketaball Africa League, nyuma yo kunyagira Nairobi City Thunder amanota 92-63, kuri uyu wa Gatandatu  ubwo muri BK Arena hatangiraga imikino ya BAL mu itsinda ryiswe Nile Conference. ‎

‎‎Umukino wari utegerejwe na benshi ukaba wanarebwe na Perezida wa Repubilika y’u Rwanda, Paul Kagame n’umuryango we, ni uwa Nairobi City Thunder yo muri Kenya na APR Basketball Club yo mu Rwanda.

‎Ikipe ya Nairobi City Thunder ni yo yatangiye uyu mukino iboneza mu nkangara mbere mu manota 3 yakozwe na Tylor Okari Ongwae. APR BBC nayo ntabwo yatindijemo binyuze kuri Aliou Diarra.

‎Umukino wakomeje habaho guhangana ubona nta kipe n’imwe ishaka gusigara, gusa mu minota 3 ya nyuma Nairobi City Thunder ibifashijwemo n’abarimo Garang Diing Akol Diing iza kujya imbere ndetse irangiza agace ka mbere iyoboye n’amanota 22 kuri 23.

Mu gace ka kabiri Ikinyuranyo kitari kinini cyarimo byafashije ikipe y’ingabo z’igihugu gufatirana yigaranzura Nairobi City Thunder, ndetse binayifasha kurangiza agace ka kabiri iyoboye n’amanota 39-31.

Mu gace ka gatatu abakinnyi barimo Umunya-Mali, Aliou Diarra wabaye umukinnyi mwiza w’umukino yakomeje gukora ubwugarizi na Blocks nyinshi ari nako atsinda amanota menshi n’Umunyamerika, Chasson Jermar Randle, bakomeje gutsindira amanota menshi APR BBC, ikomeza kuyobora umukino kugeza agace ka gatatu karangiye n’amanota 59-52.

Mu gace kanyuma ikipe ya Nairobi City Thunder akagozi kabaye nk’agacika bitewe no gutakaza imipira bya hato na hato ndetse no gukorerwa ubwugarizi bukomeye bityo ikipe ya APR nayo ntiyazuyaje iprofita ayo makosa ari nako bongera ikinyuranyo umukino urangira APR iri imbere n’amanota 92-63.

Bradley Thomas Ibs Umutoza wa Nairobi City Thunder, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yagarutse kuri zimwe mu mpamvu zatumye batitwara neza.

Yagize ati: “ndumva uyu munsi tutitwaye nk’uko bisanzwe, cyane cyane ku ruhande rw’ubusatirizi twabonye amahirwe menshi ariko ntibyadukundiye ko tuyabyazamo amanota, bo bakoze ama rebounds menshi bityo banayabyaza umusaruro badutsinda”.

Yakomeje avuga ko hari ibyo bagiye gukosora mu mikino itanu isigaye.

Ati: “Nk’uko mugiye kubibona mu mikino itanu iri imbere muri iri rushanwa, nizeye ko tuzakina neza, dushobora gukora impinduka nziza kandi Tugomba gukomera ku mahame yacu”.

Ku rundi ruhande James Jr Maye, umutoza w’ikipe y’ingabo z’igihugu yagarutse kuri bimwe byatumye babona insinzi.

Ati: Ku ruhande rw’ubugarizi twabashije kwagura urubuga no gushyiraho igitutu ku ikipe duhanganye, tunahagarika imipira ku buryo twabyifuzaga, kandi byaduhaye umusaruro. Nanone, kuba dufite abakinnyi benshi dushobora guhinduranya mu kibuga bidufasha gukina ku rwego rwo hejuru igihe kirekire.

 Yakomeje avuga ko nubwo uyu mukino bawutsinze bidahagije kuko intego ari igikombe, “Intego y’amakipe yose ari muri BAL ni ugutsinda, natwe turimo guharanira kugera muri Afurika y’Epfo no kwegukana igikombe.”

Ni mugihe mu mukino wabanje Umunya-Senegal, Jean-Jacques Boissy wabaye umukinnyi w’umukino yafashije ikipe ya Al Ahli Tripoli yo mu Libya kwitwara neza itsinda MBB yo muri Afurika y’epfo ku manota 87-77.

Biteganyijwe ko imikino yo Ku munsi wa kabiri iri bukomeze kuri iki cyumweru.

Ku isaha ya 14:30 pm harabanza umukino wa ikipe ya Al Ahli Tripoli yo mu Libya iri Ku mwanya wa kabiri  na  Nairobi City Thunder yo muri Kenya iri Ku mwanya wa nyuma mu itsinda.

Mu gihe Ku isaha ya 17:30 Umukino ukurikiraho uzahuza Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yabaye iya mbere na MBB yo muri Afurika y’Epfo ya gatatu.