Tariki ya 4-5 Kamena 2024, hateganyijwe inama ihuza Umugabane wa Afurika na Koreya y’Epfo (Korea-Africa Summit) aho biteganyijwe ko intumwa zihagarariye ibihugu 48 by’afurika ziri buyitabire.

Iyi nama ibaye ku nshuro ya mbere igamije kwiga ku iterambere ry’umugabane wa Afurika no kuganira ku bijyanye n’imikoranire hagati ya Koreya n’ibihugu by’Afurika kuva ku rwego rwa za minisiteri kugeza ku rwego rwo hejuru cyane.

Mu banyacyubahiro bari buyitabire harimo abayobozi b’ibihugu 25 bya Afurika.

Bamwe mu bayobozi bamaze kugera mu murwa mukuru wa Koreya ‘Seoul’ barimo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, uwa Tanzaniya, Madamu Samia Suluhu Hassan, Perezida wa Sierra Leone’s Julius Maada Bio, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed Ali n’abandi.

Nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Koreya y’Epfo, iyi nama iteganyijwe kubera muri Kintex i Goyang, mu ntara ya Gyeonggi, ni yo nama nini y’impuzamigabane yateguwe na Koreya ku buyobozi bwa Yoon Suk Yeol kuva yatangira imirimo muri Gicurasi 2022.

Nk’uko bitangazwa kandi na Korea Times, umubano wa Seoul n’ibihugu by’Afurika uturuka ku ntambara hagati ya Koreya zombi yo mu 1950-53, aho ibihugu by’Afurika byatanze ubufasha muri iyo ntambara by’umwihariko bifasha Koreya y’Epfo.

Etiyopiya yohereje ingabo zayo za gisirikare, Afurika y’Epfo yohereje itsinda ry’abapilote, naho Liberiya itanga inkunga mu bijyanye n’ibikoresho.

Guhera icyo gihe, Koreya yaguye umubano wayo n’ibihugu by’Afurika mu nzego zirimo ubucuruzi, ishoramari, imiyoboro, ibikoresho by’agaciro n’ingufu, ubwirinzi n’ikoranabuhanga rigezweho.

Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga ya Koreya ivuga ko muri iki gihe, aho uruhare rw’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere rugenda rwiyongera, gukomeza ubufatanye n’ibihugu by’Afurika atari amahitamo gusa ahubwo ari ngombwa mu gushyira mu bikorwa icyerekezo cya Koreya cyo kuba igihugu gikomeye ku isi.

Kuki ibihugu byose bikomeye bishaka imikoranire ya hafi n’Umugabane wa Afurika?

Afurika ni umugabane ugizwe n’abakiri bato kuko 60% by’abaturage bawo bari munsi y’imyaka 25.

Isoko rusange ry’Afurika ryatangijwe mu 2019 ryahinduye uyu mugabane ukaba isoko rimwe rifite abaturage bagera kuri miliyari 1.4 n’umusaruro mbumbe w’akarere wa tiriyari 3.4 z’amadolari y’Amerika.

Ikindi kandi, uyu mugabane ufite 30% by’umutungo kamere ku isi.  

Ibi byerekana ko Afurika ifite byose bikenewe ngo ibihugu byo ku migabane nka Amerika, Uburayi na Asiya byifuze Afurika nk’Umufatanyabikorwa w’ingenzi.

Mu bijyanye n’umutekano, ijwi rusange ry’ibihugu by’Afurika riragenda rizamuka ku rwego mpuzamahanga cyane ko ibihugu bya Afurika bigize hejuru ya kimwe cya kane cy’abanyamuryango b’Umuryango w’Abibumbye.

Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe uherutse guhabwa umwanya w’ubunyamuryango buhoraho mu itsinda ry’Ibihugu makumyabiri bikize ku isi (G20), bigaragaza ko umugabane wa Afurika ugenda ugira ijambo ku rwego rw’isi.