Handball: Equity yo muri Kenya yegukanye irushanwa ryo #Kwibuka31

Equity Handball Club yo mu gihugu cya Kenya yegukanye irushanwa mpuzamahanga ryo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, itsinze ikipe ya Police HC Ibitego 28-26.

Equity HC yatwaye igikombe kuri iki Cyumweru, tariki ya 1 Kamena 2025 mu mikino ya nyuma yabereye muri Petit Stade Amahoro i Remera.

Ikipe y’ikigo cy’ Imari n’Ubucuruzi cya Equity mu gihugu cya Kenya, yageze ku mukino wa nyuma isesereye ikipe y’Ingabo z’igihugu cy’u Rwanda muri 1/2 mu gihe Police HC igera ku mukino wa nyuma itsinze UPDF HC mu mukino wa 1/2.

Ikipe ya Equity HC yatangiye igice cya mbere irusha cyane ikipe ya Police, kuko yatangiye ifite urukuta rukomeye ndetse ikaba yageragezaga no gutsinda ibitego mu izamu ryari ririnzwe na Dadua wa Police HC.

Abasore b’umutoza Antoine wa Police HC, batangiye kwinjira mu mukino mu minota ya nyuma y’igice cya mbere binyuze mu bakinnyi barimo Yves Kayijamahe, Kibonke ndetse na Samuel Mbesutunguwe , igice cya mbere kirangira ari ibitego 13-13.

Mu gice cya kabiri, hari hitezweho kureba ikipe yitwara neza mu minota 30, gusa abasore ba Police bakora amakosa yatumye bagenda bahabwa iminota hanze y’ikibuga, ibyatumye Equity ibyaza umusaruro ayo mahirwe.

Equity yari ifite abakinnyi bafite imbaraga yakomeje kugenda imbere ya Police amanota 3. Umukino urangira ikipe ya Equity itsinze ibitego 28-26, yegukana irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 31.

Ni ku nshuro ya mbere, Ikipe ya Equity Bank HC yegukana iri rushanwa ryari rifitwe na APR HC yaryegukanye umwaka ushize.

Mu bagore, ikipe ya Gorillas yo mu gihugu cy’ u Rwanda niyo yegukanye igikombe itsinze UPDF HC Ibitego 44-36.

Mu mikino yo guhatanira umwanya wa gatatu, ikipe ya APR HC yawegukanye itsinze UPDF yo muri Uganda ibitego 33-26 mu gihe mu bagore, ikipe ya UR Huye ariyo yawegukanye itsinze JKT yo muri Tanzania ibitego 20-18.