OIP-1.jpg

Abafana babiri bapfuye, abarenga 192 barakomereka ubwo bishimiraga igikombe cya PSG

Abafana babiri bapfuye abandi barenga 192 barakomereka bitewe n’imvurur yadutse ubwo aba bafana bishimiraga bikabije itsinzi y’ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG), yaraye ikoze amateka yo gutwara igikombe kiruta ibindi ku mugabane w’iburayi.

Ni mugihe kandi polisi y’u Bufaransa yataye muri yombi abandi barenga 500 batezaga imvururu.

Kwizihiza instinzi mu buryo bukabije byabaye hirya no hino mu murwa mukuru w’u Bufaransa no mu bindi bice mu ryo ku wa Gatandatu, nyuma y’uko Paris Saint Germain itsinze ikipe yo mu Butaliyani ya Inter de Milan, ibitego bitanu ku busa, ikegukana igikombe cya ‘Champions League ‘ku nshuro ya mbere.

Umujyi wa Paris warimo abafana benshi cyane kuko bari bakurikiye umupira kuri televiziyo nini. Ubwo umukino wari urangiye aba bafana bagiye mu muhanda kubyina intsinzi, ibyateje izo mvuru zasize bamwe baziguyemo abanda bakarazwa mu gihome.

Mbere y’umukino, Polisi y’u Bufaransa yari yatangaje ko abapolisi 5400 bazaba bashinzwe umutekano muri iryo joro ariko nabo abafana babasagariye n’imodoka barazitwika.

Mu itangazo Polisi yashyize hanze, yavuze ko bamwe mu bafana bateraga ibintu biteza umutekano muke.

Iryo tangazo ryagiraga riti “Abatezaga imvururu kuri Champs-Elysées bateraga abapolisi ibyo bafite mu ntoki ndetse n’ibishashi by’umuriri.”

Polisi imaze kubona ko ibintu bishobora kuba bibi, yifashishije amazi afite ingufu iyatera mu bafana ndetse n’imwotsi iryana mu maso kugira ngo bacishe make.

Umuyobozi wa Polisi, Laurent Nunez, yabwiye abanyamakuru ko habaye impanuka yahitanye umusore uri mu myaka 20 I Paris agonzwe n’imodoka, mu gihe mu mujyi wa Dax uherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’u Bufaransa, umusore w’imyaka 17 yapfuye azize ibikomere by’icyuma, nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru by’Abafaransa.

Nyuma y’umukino, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron usanzwe ari umukunzi wa Olympique de Marseille, umukeba ukomeye wa PSG, yagiye kuri X ashimira iyi kipe.

Yagize ati “Umunsi udasanzwe kuri PSG. Amashyi, dutewe ishema namwe. Paris, umurwa Mukuru w’u Burayi muri uyu mugoroba.”

Ni itsinzi yishimiwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, cyane ko iyi kipe inakorana n’u Rwanda binyuze mu masezerano yo kumenyekanisha u Rwanda, ya Visit Rwanda. Kagame yanditse kuri X ayishimira ati: “Muteye ishema abafana n’abafatanyabikorwa.”

Paris Saint- Germain yegukanye iki gikombe yari imaze igihe kinini itegereje cyane ko yagiye ishora amafaranga menshi igura abakinyi bakomeye nka Lionel Messi, Neymar Junior de Santos, Kylian Mbappe, n’abandi ariko bikagenda byaga, kugeza bategereje mu ijoro ryakeye.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads