OIP-1.jpg

ICK na HAIP zahuriye mu mikino yo gushimangira ubucuti, iyasuwe isigarana intsinzi

Ku wa Gatandatu, tariki ya 31 Gicurasi 2025, amakipe y’umupira w’amaguru na Basketball y’Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) yakinanye imikino ya gicuti na yo muri Hanika Anglican Integrated Polytechnic (HAIP), ishuri rikuru ry’imyuga riherereye mu karere ka Nyanza, mu rwego rwo gushimangira ubucuti ku mpande zombi.

Iyi mikino yabereye ku kicaro cya HAIP, yatangiriye ku mupira w’amaguru ku isaha ya saa cyenda z’umugoroba. Uyu mukino warangiye ikipe ya HAIP itsinze ikipe ya ICK ibitego bitanu kuri bine.

Ikipe ya ICK niyo yafunguye amazamu

Ni umukino abasore ba ICK batangiranye ingufu n’ishyaka bituma bafungura amazamu hakiri kare cyane. Mu gihe abakinnyi b’ikipe ya HAIP bibazaga ibibabayeho, ICK ntiyabahaye umwanya wo gutekereza kuko yahise iterekamo igitego cya kabiri, biba bibaye ibitego bibiri ku busa.

Abakinnyi ba ICK batangiye kwizera ko batahukana itsinzi i Muhanga, gusa siko byaje kugenda kuko ikipe yari iwayo yaje gukanguka mbere y’uko igice cy’ambere kirangira n’uko bajya kuruhuka ari ibitego bibiri kuri kimwe.

Igice cya kabiri cyatangiye HAIP yari imbere y’abafana bayo yotsa igitutu gikomeye ICK bituma itsinda ibitego bine bikurikirana, ubwo biba bibaye ibitego bitanu bya HAIP kuri bibiri bya ICK.

Icyakora abasore ba ICK ntibacitse intege kuko mu minota ya nyuma y’umukino, biminjiriyemo agafu bituma batsindamo ibitego bibiri, ariko ntibyari bihagije ngo begukane intinzi.

Nyuma y’umukino, kapiteni wa HAIP Irakoze Bienvenue, yabwiye ICK News ko intsinzi bayikesheje kudacika intege no kuba ikipe imenyeranye.

Irakoze Bienvenue, Kapiteni w’ikipe y’amaguru ya HAIP

Yagize ati: “Badutanze kwinjira mu mukino bumva ko byarangiye, ariko ntitwacitse intege, bituma duturuka inyuma turabatsinda.

Yakomeje agira ati: “Ibanga twakoresheje ni iry’imyitozo ntarindi, mwabonye ko tuziranye cyane, turamenyeranye, buri wese azi uko mugenzi we akina.”

Naho ku ruhande rw’ikipe yatsinzwe, kapiteni wayo Iradukunda Elie yavuze ko kwishyurwa ibitego, ndetse bakanatsindwa byatewe n’amakosa mu misimburize.

Ati: “Twagize imbogamizi z’abatoza barenze umwe, bituma hasimbuzwa imyanya itariyo cyangwa umukinnyi bakamushyira mu mwanya adashoboye gukina bitewe n’uko abari hanze bavugaga aho bakina nibajya mu kibuga, bityo biratuvanga mu kibuga.”

Iradukunda Elie, Kapiteni w’ikipe y’amaguru ya ICK

Kapiteni yakomeje avuga ko imyitozo abakinnyi bakorana ari mike cyane ngo bamenyerane bityo nabyo bikaba imbogamizi yo kudategura neza imikino. Yashimangiye ko kuba ntabibuga biri hafi ya ICK ngo babe bakora imyitozo ihoraho biri mu bituma badategura imikino neza.

Aho, akaba ariho yahereye asaba ubuyobozi bwa ICK ku bashakira ikibuga bajya bakoreraho imyitozo ihoraho. Ati: “Batuboneye ikibuga gihoraho twajya dukoreraho imyitozo, nabyo byadufasha mu kongera itsinzi zacu.”

Uyu mukino wakurikiwe n’uwintoki wa Basketball na wo wegukanwe na HAIP itsinze ICK amanota 55 kuri 45.

Ikipe ya Basketball ya ICK yacakiranye n’iya HAIP

Kimwe nk’uko byagenze mu mupira w’amaguru, muri Basketball naho ICK yatangiye neza itsinda gusa izakwigaranzurwa na HAIP, biza no kurangira ICK itashye ntantsinzi nimwe itahanye i Muhanga.

Nyuma y’iyi mikino habayeho ibikorwa byo gusabana ku mpande zombi kuko iyi mikino iba yarateguwe hagamijwe kumenyana no kongera ubucuti hagati y’abanyeshuri b’ibi bigo byombi nk’uko byagarutsweho n’abayobozi ba komite z’abanyeshuri ku mpande zombi bashyize ingufu mu gutegura iki gikorwa.

Cadette Dorcelle uyobora komite y’abanyeshuri ba HAIP yagize ati: “Twagize igitekerezo cyo gutumira ICK kugira ngo twubake ubucuti, tumenyane ndetse kandi tunazamure n’impano z’urubyiruko ruri muri kaminuza zacu.”

Cadette Dorcelle, Umuyobozi wa komite y’abanyeshuri ba HAIP

Yongeyeho ko ibi bikorwa bishobora no kurenga imikino y’umupira w’amaguru na Baskeball bikagera no mu bindi. Ati: “Si imikino gusa turateganya n’ibindi byinshi cyane ko abanyeshuri dufite impano zitandukanye. Mpamya ko umubano utagarukira mu mikino gusa”

Kanangire Pierre uyobora komite y’abanyeshuri muri ICK yishimiye uburyo HAIP yabakiriye kandi avuga ko n’ubwo amakipe ya ICK yatsinzwe ariko hari ibyo babungukiyeho.

Ati: “Imikino yombi yagenze neza, kandi yaranzwe n’ubuhanga twabigiyeho kandi na bo hari ibyo batwigiyeho.”

Yakomeje agira ati: “Twahungukiye inshuti ndetse twishimiye n’uburyo batwakiriye kandi natwe twiteguye kuzabakira neza nibadusura.

Kanangire Pierre, Umuyobozi wa komite y’abanyeshuri muri ICK

Yasobanuye ko gutegura urugendo rwo gusura ikindi kigo “bisobanuye kuza kumenya ubuzima bw’abanyeshuri bagenzi bacu babayemo tubinyujije muri siporo, tukiga indangagaciro zo gukorera hamwe nk’ikipe kandi tukiga no kubana n’abandi twagura umubano tudashingiye kuri sosiyete imwe tubamo ya ICK gusa.”

Kanangire kandi yashimangiye ko bagiye gushyira imbaraga mu gukora imyitozo kugira ngo indi mikino ICK yazakina izajye iba yiteguye neza bityo izabashe nayo kwitwara neza.

Ikipe y’umupira w’amaguru ya ICK

Ikipe y’umupira w’amaguru ya HAIP

Abafana bari babukereye

Abayobozi bashinzwe abanyeshuri ku mpande zombi bakurikiranye iyi mikino

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads