Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) riratangaza ko indwara zo mu kanwa n’amenyo ari ikibazo gikomeye cy’ubuzima rusange kandi cyugarije ibihugu byinshi.
OMS ivuga ko hafi miliyari 3.7 z’abantu ku isi cyangwa se kimwe cya kabiri cy’abatuye Isi bafite indwara zo mu kanwa.
Indwara yo kwangirika kw’amenyo (dental caries) ni yo ndwara ikunze kugaragara cyane ku isi, nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwa Global Burden of Disease 2021.
OMS ikomeza ivuga ko mu bihugu bikennye n’ibifite ubukungu bucumbagira, serivisi zita ku buzima bw’amenyo zidahagije.
Bivugwa ko impamvu nyamukuru hari ubwiyongere bw’indwara zo mukanwa ari imirire irimo isukari nyinshi, itabi, inzoga, isuku nke, hamwe n’ibindi bibazo bijyanye n’imibereho rusange.
OMS iti “Inyinshi mu mpamvu z’indwara zo mu kanwa zishingiye ku myitwarire n’imibereho ya muntu harimo nko kurya ibiryo bifite isukari nyinshi, itabi n’inzoga, kudakora isuku y’amenyo neza, kudakoresha umuti w’amenyo urimo fluoride, kudakora siporo ufite ibikoresho bikurinda impanuka zo mu kanwa n’ibindi.”
Zimwe mu ndwara zo mu kanwa zugarije abatuye isi ariko zishobora kwirindwa no kuvurwa kare harimo; kwangirika kw’amenyo (dental caries), indwara z’ishinya (periodontal diseases), gucika kw’amenyo (edentulism), kanseri yo mu kanwa (oral cancer), imvune zo mu kanwa n’amenyo (oro-dental trauma), indwara ya noma ifata abana bari hagati y’imyaka 2 na 6 no kuvukana ibibazo byo mu kanwa (cleft lip and palate).
OMS igira abantu inama yo kugabanya ibiribwa birimo isukari nyinshi, kudakoresha itabi n’inzoga, kugira isuku ihagije y’amenyo harimo kuyoza nibura kabiri ku munsi n’umuti w’amenyo urimo fluoride, kwitabira kugana abaganga b’amenyo buri gihe no kugabanya ikwirakwizwa ry’ibicuruzwa bikungahaye ku isukari.
